Kwamamaza

Burundi:Polisi yemeje ko umunyamamakuru Bigirimana atari mu mirambo yatoraguwe mu mugezi

Yanditswe kuya 14-08-2016 saa 06:34' na Ezechiel Mbananabo


Mu iperereza rikomeje gukorwa rigamije kumenya irengero ry’umunyamakuru Jean Bigirimana wabuze tariki ya 22 Nyakanga uyu mwaka, Polisi y’u Burundi yatangaje ko mu mirambo ibiri yatoraguwe mu mugezi wa Mubarazi mu Ntara ya Muramvya atarimo.

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe gukumira impanuka nibo bakuye iyo mirambo y’abantu bataramenyekana mu mugezi wa Mubarazi bayijyana mu mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Muramvya i Burundi.

Ni nyuma y’uko tariki ya 11 Kanama 2016 ibonywe n’abanyamakuru bagenzi be bari bari gushakisha ko bamubona mu gace yaburiyemo ka Bugarama, aho bahise batabaza inzego z’umutekano ngo ziyikure mu mazi.

Umwe muri iyo mirambo yakuwe mu mazi ntiwari ufite umutwe, bikaba ngo byaragaragaraga ko mbere y’uko uwo muntu atabwa mu mazi yabanje kuwukatwa.Undi wo wari uboshye amaboko uri mu mufuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko iperereza kuri abo bantu bishwe rikomeje gukorwa n’Urukiko rw’i Muramvya, ndetse ko basanze ku myirondoro yabo Bigirimana atarimo.

Umunyamakuru Jean Bigirimana yabuze tariki ya 22 Nyakanga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved