Burundi: Polisi yataye muri yombi abakozi b’umuryango warenze ku itegeko riwubuza gukora

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Umurundi n’Abanye-Congo babiri bakorera Komite Mpuzamahanga y’Ubutabazi (International Rescue Committee, IRC) yo muri Amerika batawe muri yombi bazira gusuzugura ibwiriza rihagarika imiryango itari iya leta gukora mu mezi atatu.

Umuvugizi muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Nkurikiye Pierre, yemeje ko aba bakozi bafatiwe mu Burengerazuba bw’igihugu ku wa 10 ukwakira 2018.

Yagize ati “Ejo hashize Polisi ya Muyinga yatunguwe no gusanga abakozi batatu ba IRC bari mu kazi mu gihe imiryango itari iya leta yahagaritswe gukora. Bakoraga nta ruhushya bahawe. Ubu bari kubazwa.”

Daily Monitor yanditse ko IRC ntacyo yatangaje ku itabwa muri yombi ry’abakozi bayo.

Mu mpera za Nzeri 2018, nibwo Akanama gashinzwe Umutekano mu Burundi kanzuye guhagarika mu mezi atatu ibikorwa by’imiryango itari iya leta kugeza ishyize mu bikorwa itegeko rigenga imikorere yayo.

Itegeko rivuga ko ingengo y’imari yayo igomba gushyirwa muri Banki Nkuru y’Igihugu no kubahiriza n’iringaniza ry’amoko mu kazi. Yabwiwe kujya itanga akazi ku Bahutu bangana na 60%, no ku Batutsi 40%.

Imiryango ine gusa mu igera ku 130 niyo yujuje inyandiko zikenewe ngo ikomorerwe gukorera mu gihugu cyiganjemo benshi bayitegaho amakiriro.

U Burundi bwagiye mu mvururu zishingiye kuri politiki kuva muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu, itaravuzweho rumwe, yaje no gutsindira.

Izi mvururu zaguyemo abagera ku 1200, mu gihe abarenga 400,000 bahungiye mu bihugu by’ibituranyi.

Umuvugizi wa Minisiteri y'Umutekano n'Igipolisi cy'u Burundi, Pierre Nkurikiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza