00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Perezida Ndayishimiye ategerejwe mu Nteko Rusange ya Loni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nzeri 2021 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bazitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri guteranira ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu itangazo Ibiro bishinzwe Itangazamakuru muri Peresidansi y’u Burundi byashyize hanze, byavuze ko Perezida Ndayishimiye ahaguruka mu gihugu kuri uyu wa 19 Nzeri 2021.

Kuva ku wa 14 Nzeri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateraniye Inteko Rusange ya 76 ya Loni. Ku wa 21 Nzeri 2021, aribwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres azageza ku bitabiriye iyi Nteko Rusange raporo igaragaza uko ibikorwa by’uyu muryango bihagaze.

Nyuma y’aho hazakomeza ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango ari nabyo Perezida Ndayishimiye azitabira.

Si Perezida Ndayishimiye bimaze kumenyekana ko yitabiriye iyi Nteko rusange gusa mu Karere, kuko ku wa 18 Nzeri 2021, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu na we yafashe urugendo rumwerekeza muri iyi nama.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ni umwe mu Bakuru b'Ibihugu bategerejwe Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .