00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Pancras Cimpaye wahoze ari umuvugizi wa Perezida agiye guhunguka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umuvugizi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe mu Burundi (CNARED), Pancras Cimpaye, akaba yaranabaye umuvugizi wa Perezida Domitien Ndayizeye, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu agera mu gihugu cye avuye mu buhingiro yari amazemo igihe mu Bubiligi.

Cimpaye yabaye umurwanashyaka wa FRODEBU n’Umuvugizi wa Perezida Ndayizeye Domitien ariko mu 2010 agana iy’ubuhungiro. Icyo gihe yinjiye mu ishyaka riharanira uburenganzira bw’abarundi (MSD) aza kurivamo mu 2020.

Nyuma y’amakuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga avuga iby’itahuka rye, Cimpaye kuri uyu wa Kabiri yemereye ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi ko iyo nkuru ari impamo.

Yagize ati “Ni byo kuri uyu wa Gatatu niteguye kurira indege ingeza i Bujumbura. Visa namaze kuyibona.”

Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi yavuze ko atiyumvisha impamvu inkuru zo gutahuka kwe zateje impagarara.

Yahamije ko yamaze kuvana akarenge muri politiki, akaba atahukanye umugambi wo guteza imbere Intara ya Bubanza avukamo by’umwihariko urwego rw’uburezi.

Ibikorwa bye azabinyuza mu ishyirahamwe Bel Burundi yatangije afatanyije n’abo bavuka hamwe bakaba bafite gahunda yo kubaka amashuri no gushaka abarimu b’abahanga batanga uburezi bwihariye.

Bivugwa ko mu baza kuba bari kumwe na we harimo abanyapolitiki nka Jérêmie Ngendakumana wahoze ari Umunyamabanga wa CNDD FDD hamwe na Muderega Pamphile.

Pancras Cimpaye yemeje ko agiye gutahuka mu Burundi afite umugambi wo kuzamura urwego rw'uburezi mu gihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .