Burundi: Ntiharamenyekana icyateje inkongi mu murima wa Perezida Nkurunziza

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Kanama 2016 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Umutungo ugizwe n’urutoki n’inanasi byari biteye mu isambu ya Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza muri Komine Muyinga mu Ntara ya Muyinga, mu Cyumweru gishize wakongowe n’inkongi.

Iyo nkongi yibasiye n’ibirindiro by’abasirikare baba muri ako gace, yagaragaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kaname 2016 nkuko abayobozi bo muri komini Muyinga babitangaje.

Bavuze ko yatangiriye hafi y’ikibuga cy’umupira kiri ku musozi wa Kavumu muri ako gace, by’umwihariko mu isambu iragirwamo inka za Perezida Nkurunziza, abahaturiye n’abayobozi bihutiye kuzimya, ariko biranga biba iby’ubusa, kubera ubukana wari ufite bigira inama yo gutabaza abasirikare bari hafi aho.

Mu byahangirikiye birimo ibirindiro by’abasirikare ndetse n’ibihingwa byari biteye muri iyo sambu birimo urutoki n’inanasi. Kugeza ubu, icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza