00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Hagenwe uwahabwa inshingano za Minisitiri w’Intebe mu gihe adahari, hibazwa ku buzima bwa Bunyoni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kanama 2021 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagennye ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere n’Umutekano mu Burundi, ariwe uhabwa inshingano zo gukurikirana no guhuza ibikorwa bya Guverinoma mu gihe Minisitiri w’Intebe adahari.

Ibi bikubiye mu iteka rya Perezida No 100/194 ryo ku wa 13 Kanama 2021, rigena imikorere ya Guverinoma y’u Burundi.

Ingingo ya 5 y’iri teka ivuga ko “Igihe Minisitiri w’Intebe adahari, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iterambere n’Umutekano mu Burundi akurikirana ndetse agahuza ibikorwa bya Guverinoma. Ayobora inama itegura Inama y’Abaminisitiri.”

Uyu mwanzuro wa Perezida Evaritse Ndayishimiye, uje mu gihe muri iki gihugu hari hashize ibyumweru havugwa amakuru y’uko Alain-Guillaume Bunyoni yaba arwaye.

Umwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Burundi ntiwahozeho mu myaka mike ishize, wagiyeho umwaka ushize nyuma y’irahira rya Ndayishimiye.

Haribazwa byinshi ku buzima bwa Minisitiri w'Intebe Alain-Guillaume Bunyoni nyuma y'uko inshingano ze zihawe by'agateganyo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .