Burundi: Mbonimpa yahawe igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Nzeri 2016 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi, Human Rights Watch, wahaye Umurundi, Pierre Claver Mbonimpa, igihembo cyitiriwe Alison Des Forges gihabwa abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Iki gihembo gihabwa abantu bitangira guharanira uburenganzira bwa muntu ku kigero cyo kuba bashobora no kuhasiga ubuzima.

Mbonimpa ayoboye ishyirahamwe APRODH, riharanira uburenganzira bwa muntu n’ubw’imfungwa n’abagororwa mu Burundi.

Itangazo rya Human Rights Watch rivuga ko Mbonimpa yerekanye ukwitanga atadohoka, ku bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu, agahangana n’ihohoterwa, ifungwa n’irondabwoko.

Rivuga ko yavugiye cyane abafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agaharanira uburenganzira bwo kuvuga icyo ushatse kugeza ubwo mu mwaka wa 2014 abifungiwe ndetse mu 2015 akarusimbuka ubwo yaraswaga n’abantu yemeza ko ari abo mu nzego zishinzwe iperereza mu Burundi.

Mbonimpa akomereje ibikorwa bye byo guhirimbanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’u Bubiligi aho yahungiye.

Abandi bahembwe barimo Kalpona Akter wo muri Bangladesh, Yonous Muhammadi wo mu Bugereki, Ratnaboli Ray wo mu Buhinde na Nicholas Opiyo wo muri Uganda.

Pierre Claver Mbonimpa yahawe igihembo cyitiriwe Alison Des Forges

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza