Burundi: Leta yateye utwatsi ibivugwa na Loni ko hashobora kuba Jenoside

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 21 Nzeri 2016 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umunsi umwe impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zitangaje ko Guverinoma y’u Burundi ari yo iri nyuma y’ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu kandi ko nta gikozwe ngo bihagarikwe bishobora kubyara Jenoside, iki gihugu cyabyamaganiye kure kivuga ko ibyo ari ibinyoma bisa.

Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo, yavuze ko ibivugwa na Loni ari ibinyoma ndetse idashobora no kubonera gihamya.

Mu kiganiro na BBC, Sindimwo yavuze ko bitangaje kuba Umuryango nka Loni wemeza ibintu udafitiye gihamya ndetse ko bitumvikana ukuntu bavuga ko mu Burundi hashobora kuba Jenoside nyamara umuryango wa Perezida Nkurunziza utegura igiterane cy’icyumweru cyitabirwa n’abaturage n’abayobozi aho bahera mu gitondo bakageza nimugoroba babyina kandi bishimye.

Ati” Ndimo ndasoma raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, aho bavuga ko mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu harimo za kasho. Ni uwuhe Mukuru w’Igihugu waturana na kasho. Kuri twe ni ikintu kibabaje cyaturutse muri Loni.”

Yakomeje avuga ko adahakana ko mu Burundi uburenganzira bwa muntu buhohoterwa ariko ko mbere yo kwemeza ko bihari, Loni igomba kuza gufatanya nabo kubireba, ndetse agahamya ko nta Jenoside ishobora kuba muri iki gihugu.

Sindimwo yavuze ko kuba Loni ishaka kubakura mu gashami k’Uburenganzira bwa Muntu ari ukubarenganya kuko abavuga ko mu Burundi hari Jenoside ari Abarundi n’ubundi batangiye kubigaragaza mu 2012 ndetse bamwe muri bo bafatiwe ibihano.

Ati” Perezida wa Repubulika yarabivuze, abagize Guverinoma barabivuze, nanjye nongeye kubivuga. Ese n’iki bashaka ko tumenya? Nibaze hano barebe ibintu uko bimeze.”

Sindimwo kandi yashimangiye ko umutekano ugenda urushaho kwiyongera, n’ibikorwa biwuhungabanya bikaba bikorwa n’abantu bitwaza manda ya gatatu kandi ko babitangiye mbere mu 2012, bityo ko ababikora ari abatifuza kubona amahoro mu Burundi.

Iyi raporo yakozwe n’impuguke eshatu zigenga zoherejwe mu Burundi n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye muri Mutarama ngo zisuzume amakuru avugwa ko uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu buhutazwa kuva muri Mata 2015, igihe imvururu zamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza zatangiraga muri icyo gihugu.

Mu ngendo ebyiri izo mpuguke zakoze, zaganiriye n’abantu 227 zerekwa uko ibintu bihagaze mu Burundi. Zemeje ko abantu barenga 1000 bamaze kwicirwa muri izo mvururu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ritangaza ko rimaze kwakira ibirego 564 by’abantu bapfuye hagati ya Mata 2015 na 30 Kanama 2016.

Gaston Sindimwo yemeza ko mu Burundi nta Jenoside ishobora kuhaba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza