Burundi: Kiliziya yamaganye itorwa rya referendum ishobora kugumisha Nkurunziza ku butegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gicurasi 2018 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Abasenyeri 10 bo muri Kiliziya Gatolika mu Burundi basohoye itangazo ryamagana itora rya referandum riteganyijwe tariki ya 17 Gicurasi 2018 bavuga ko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.

Mu Burundi hari umwuka ushyushye muri politiki mu gihe hitegurwa referendum yo gutora ivugururwa ry’itegeko nshinga rishobora gusiga Perezida Nkurunziza Pierre yemerewe gukomeza kuyobora igihugu kugeza mu 2034.

Muri referendum biteganyijwe ko imyaka ya manda y’umukuru w’igihugu izava kuri itanu ikaba irindwi. Rizaba rigena ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda ebyiri zikurikiranya z’imyaka irindwi idashobora kongerwa, ariko hatarebwe ku byabaye mbere y’uko rivugururwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Kiliziya Gatolika ku wa Gatatu, tariki ya 2 Gicurasi 2018, abasenyeri bavuze ko igihe kitaragera ngo mu Burundi habe amatora ya referandum. Bagaragaje ko uyu mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, utitaye ku ngingo yaryo ya 299 y’iririho ubu ngubu kandi ko utagamije guhuza Abarundi nkuko Rfi dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Umwepisikopi wa Diyosezi ya Muyinga akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi mu Burundi, Musenyeri Joachim Ntahondereye, yavuze ko hari bamwe mu banyapolitiki bakiri mu buhungiro bagombaga kugira ibyo bavuga kuri iryo tegeko ndetse n’Abarundi batinya kuvuga icyo batekereza kuko batewe ubwoba n’ubuyobozi.

Yagize ati “Turetse iby’abahunze, ubu abanyagihugu batari bake nubwo batabivugira hejuru batewe ubwoba ku buryo abantu badashobora kuvugira mu ruhame kubera gutinya ingaruka byabagiraho.”

Kiliziya Gatolika yavuze ko mu gihe igihugu kigiye kwinjiramo, igisigaye ari uko amatora ya referendum yaba mu mahoro n’ubworoherane, Abarundi bagatora “Yego” cyangwa “Oya” nta gitsure bashyizweho.

Abanyepolitiki batavuga rumwe na leta bari hanze y’igihugu batangaje ko batazitabira amatora ya referandum, ngo kuko Itegeko Nshinga ry’u Burundi ritubahiriza amasezerano ya Arusha, mu gihe Leta ivuga ko iyubahiriza yose.

Amwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta yatangaje ko atazitabira amatora ya referendum. Ishyaka Sahwanya Frodebu ryo rikaba rishimangira ko mu gihugu nta mutekano usesuye uhari ku buryo haba amatora.

Ku wa 30 Mata 2018, Urukiko Rukuru mu Burundi rwakatiye gufungwa imyaka itatu umugabo witwa Melchiade Nzopfabarushe wo muri Komine Kabezi mu Ntara ya Bujumbura Rurale, wakoresheje imvugo ko umuntu wese uzanyuranya n’ibyo leta ishaka mu ivugururwa ry’itegeko nshinga atazihanganirwa, azarohwa mu mazi.

Nzopfabarushe yabaye umwe mu bakozi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ndetse yabaye umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka CNDD-FDD. Amagambo yafashwe nk’agamije gucamo ibice Abarundi, yagiye hanze mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kuyavugira mu gace kitwa Migera ku wa 15 Mata.

Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi kuva mu 2005 ariko manda yatorewe mu 2015 yateje imvururu, aho abaturage amagana bishwe naho abasaga 400,000 bahungira mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kiliziya Gatolika mu Burundi yavuze ko bidakwiye ko Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho rihindurwa kuko bitagamije kubanisha neza abenegihugu. Ifoto y'abasenyeri yafashwe na RFI mu Ukwakira 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza