Kwamamaza

Burundi: Imiyoborere y’ishyaka CNDD-FDD yahindutse

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 09:35' na Ntakirutimana Deus


Umwanya w’Umuyobozi Mukuru mu ishyaka CNDD- FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ari naryo rikomokamo Perezida Pierre Nkurunziza wavanyweho, usimburwa n’uw’Umunyamabanga Mukuru.

Uwo mwanya watorewe Gen Evariste Ndayishimiye mu miyoborere mishya yaryo akaba yiswe Umunyamabanga Mukuru, mu matora yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2016.

Pascal Nyabenda wari Umuyobozi Mukuru w’iryo shyaka yasimbuwe manda ye itarangiye, kuko yagombaga kuzarangira tariki ya 31 Werurwe 2017. Nyabyenda ubu ni Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi.

Mu bandi batowe Joseph Ntakarutimana yagizwe umuyobozi wungirije Umunyamabanga Mukuru naho Daniel Gélase Ndabirabe wari usanzwe ari umuvugizi waryo agirwa ushinzwe ubuzima bw’ishyaka, Zénon Ndabaneze usanzwe ayobora Umujyi wa Bujumbura agirwa ushinzwe umutungo ku mwanya w’Umuvugizi hatorwa Nancy Ninette Mutoni, usanzwe ari umunyamabanga mu biro bya Perezida Nkurunziza.

Ndabaneze watorewe kuyobora CNDD FDD yari amaze iminsi yanditse ibaruwa isaba kuva mu gisirikare cy’u Burundi, ndetse yaje kubyemererwa na Perezida Nkurunziza, nk’uko bigaragazwa n’Itegeko ry’Umukuru w’igihugu nomero 100/157 ryo kuwa 18 Nyakanga 2016.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved