Burundi: Hiteguwe amatora ya referendum y’Itegeko Nshinga muri Gicurasi 2018

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 19 Werurwe 2018 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yatangaje ko amatora ya referendum yo guhindura zimwe mu ngingo ziri mu Itegeko Nshinga iki gihugu kigenderaho, azaba muri Gicurasi uyu mwaka.

Ibikorwa bibanziriza aya matora byari byaratangiye ku itariki 12 Ukuboza 2017 mu gihugu hose, aho abaturage bakangurirwaga kuzayitabira kabone nubwo byakomeje guteza impaka hagati ya Leta n’abo batavuga rumwe.

Kuri iki Cyumweru ku wa 18 Werurwe 2018, ni bwo hatangajwe ko aya matora azaba ku itariki ya 17 Gicurasi 2018, akaba ashobora gusiga Pierre Nkurunziza akomeje kuyobora u Burundi kugeza mu 2034.

Perezida Nkurunziza aherutse kugirirwa icyizere n’Ishyaka rye CNDD-FDD, ryamugize Umuyobozi w’Ikirenga, byasaga n’ibishimangira iki gikorwa cy’amatora Abarundi bimirije imbere.

Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko buri Murundi wujuje ibiteganywa n’amategeko, yaba atuye mu Burundi cyangwa mu mahanga, ahamagariwe kwitabira aya matora.

Referendumu izaba Abarundi basaga 400.000 bari mu buhungiro

Nubwo bimeze gutyo ariko mu Burundi haracyari ikibazo cy’abasaga ibihumbi Magana ane bahungiye mu bihugu bitandukanye mu 2015, igihe Nkurunziza yiyamamarizaga kongera kuyobora iki gihugu ku nshuro ya gatatu bihabanye n’icyo Itegeko Nshinga hamwe n’Amasezerano ya Arusha byateganyaga ko umukuru w’igihugu atarenza manda ebyiri.

Ibikorwa byo kwamamaza ingingo zizahindurwa mu Itegeko Nshinga bizaba mu byumweru bibiri mbere y’itariki yatangajwe kandi ngo kizaba kizira kikaziririzwa gukangurira abantu gutora ‘Oya’.

Zimwe mu ngingo ziri mu mbanzirizamushinga y’ibizahindurwa mu Itegeko nshinga rishya, ngo ni nk’aho nyuma ya manda ya 3 ari ku butegetsi muri manda izarangira mu 2020, Nkurunziza ashobora noneho kuzatorerwa manda y’imyaka 7 inshuro ebyiri aho kuba imyaka itanu.

Pierre Nkurunziza kuri ubu ufite imyaka 54 ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2005, yanabaye kandi umwe mu bakuru b’inyeshyamba za CNDD-FDD mu rugamba zahanganiyemo n’ubutegetsi bwa UPRONA, kuva mu 1993-2000, ubwo Arusha muri Tanzania hashyirwagaho Amaserano y’Amahoro yashyiraga akadomo ku ntambara yisasiye imbaga y’Abarundi basaga 300.000.

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yatangaje itariki y'amatora yo kwemeza ivugururwa ry'Itegeko Nshinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza