Burundi: Hatangajwe itariki amatora ya Perezida azaberaho

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 30 Kamena 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’amatora mu Burundi (CENI) yatangaje ko amatora rusange arimo n’ay’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2020 azaba tariki 20 Gicurasi 2020.

Perezida wa CENI, Dr. Pierre Claver KAZIHISE yatangaje ko uwo munsi guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa kumi z’umugoroba hazaba hari kuba amatora ya Perezida, ay’abadepite n’ay’abajyanama ba Komini.

Amatora y’abasenateri yo azaba tariki 20 Nyakanga uwo mwaka, nyuma y’amezi abiri aya Perezida abaye.

Kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida bizatangira tariki 27 Mata 2020 bisozwe kuwa 17 Gicurasi 2020.

Dr Kazihise yatangaje ko ingengabihe y’amatora yatangajwe kare kugira ngo bafashe abaturage kwitegura neza.

Aya matora agiye kuba mu gihe igihugu kikiri mu bibazo byatewe n’imvururu zakurikiye amatora yo mu 2015, ubwo abaturage bamaganaga ko Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu.

Ibihumbi by’abaturage byahungiye mu bihugu by’abaturanyi n’ubu abenshi ntibarasubira mu gihugu cyabo.

Perezida Nkurunziza yatangaje ko atazongera kwiyamamariza indi manda.

Perezida Nkurunziza yatangaje ko atazongera kwiyamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza