Komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge muri iki gihugu yatangaje ko ibi byobo yabashije kubitahura binyuze mu iperereza yakoze. Kuva ibi byobo byatahurwa mu cyumweru gishize, ibikorwa byo gutaburura imibiri y’ababijugunywemo byahise bitangira.
Kuva u Burundi bwabona ubwigenge mu 1962 bwagiye burangwa n’ubwicanyi bushingiye ku moko, gusa ubwamenyekanye cyane ni ubwo mu 1972 bivugwa ko bwaguyemo abo mu bwoko bw’Abahutu benshi. Kugeza n’ubu imibiri y’abaguye muri ubu bwicanyi iracyaboneka mu bice bitandukanye by’iki gihugu.
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Ukuri n’ubwiyunge, Clément-Noé Ninziza ubwo yari mu gace ka Muzenga, kamwe mu twabonetsemo ibi byobo yavuze ko ibikorwa byo gukuramo iyi mibiri byatangiye nubwo hari ibyobo bitarabasha gucukurwa.
Ati “Hari aho twabashije gukuramo imibiri ariko haracyari n’ibindi byobo tutarabasha gufungura kugira ngo turebe ibirimo imbere.”
Yakomeje avuga ko hakwiye ubufatanye bwa buri wese kugira ngo imibiri y’abaguye muri ubu bwicanyi yose ibashe gushyingurwa mu cyubahiro.
Ati “Turasaba umuntu uwo ari we wese ufite amakuru ajyanye n’ibi byobo cyangwa uwaba afite icyo yumvise ku byabaye mu bwicanyi bwo mu 1972 gutanga ubuhamya kugira ngo tubashe gutaburura imibiri y’abacu twakundaga bishwe bakajugunywa mu byobo.”
Iyi mibiri yakuwe muri ibi byobo izashyirwa ahabugenwe mu gihe hagitegerejwe ko ishyingurwa mu cyubahiro. Biteganyijwe ko ibikorwa byo gushaka imibiri y’abazize ubwicanyi bwo mu 1972 muri Bururi izamara ibyumweru bibiri.
Imibiri y’abaguye muri ubu bwicanyi ikomeje kugenda igaragara mu bice bitandukanye by’u Burundi. Nko muri Mata 2020 muri komine Giheta mu Ntara ya Gitega herekanywe imibiri y’abantu 2653, ku va muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2020 mu Ntara ya Karusi naho hari hamaze kuboneka imibiri 7 348.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!