00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Hagaragajwe itsinda ry’abo ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye bwubakiyeho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Uhereye igihe yagiriye ku butegetsi muri Gicurasi 2020, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakoze amavugurura mu bya dipolomasi, igihugu cye cyongera kwibona mu ruhando mpuzamahanga.

Icyakora bisa n’aho ataratezuka ku mahame uwo yasimbuye, Pierre Nkurunziza yagenderagaho dore ko ubutegetsi bwe bushingiye ku itsinda ry’abantu bake n’ubundi bakoranye na CNDD-FDD kuva mu ishingwa ryayo.

Abenshi mu nkoramutima za Perezida Evariste Ndayishimiye ni abasirikare babanye mu ishyamba aho bahuriye nyuma y’urupfu rwa Melchior Ndadaye mu 1993.

Basa n’aho bari mu kigero kimwe cy’imyaka kandi binjiriye mu gihe kimwe mu gisirikare cya FDD inyito yaje kwaguka iba CNDD-FDD, ni ukuvuga Ishyaka riharanira Demokarasi rifite Igisirikare, ryashinzwe mu 2004 rikaba ari na ryo ryaharuriye inzira Pierre Nkurunziza wafashe ubutegetsi mu mwaka wakurikiyeho.

Abenshi mu bo bafatanyije ni abakoranaga bya hafi na Pierre Nkurunziza mu myaka 15 yamaze ku butegetsi. N’ubusanzwe Nkurunziza yari afite itsinda ry’abasirikare bakuru bari mu myanya ikomeye mu gihugu, bavuga ko igihugu ‘cyabavunnye’.

Abo bajenerali n’ubundi ni bo Ndayishimiye yishingikirijeho nubwo yagize ingorane zo kuba adacana uwaka mu buryo bweruye na Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyashyize ahagaragara urutonde rw’abafite ijambo rikomeye ku butegetsi bwa Evariste Ndayishimiye barimo abasirikare, abaminisitiri bavuga rikijyana n’abayobozi mu Ishyaka riri ku Butegetsi, CNDD FDD.

Prime Niyongabo na Gabriel Nizigama

Mu basirikare harimo Prime Niyongabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi na Gabriel Nizigama bose bavukiye ku musozi umwe na Perezida Ndayishimiye.

Gen. Prime Niyongabo yigaga mu Ishami ry’Ubukungu muri Kaminuza ya Bujumbura ariko avamo ajya muri FDD mu 1993 aho yahuriye na Ndayishimiye bagirana umubano w’akadasohoka kuva intambara ya gisivile yarangira.

Gen. Niyongabo wari umurwanyi woroheje yabaye umu-ofisiye ndetse agenda azamurwa mu ntera mu gisirikare kugeza ubwo abaye Umugaba Mukuru w’Ingabo mu 2012.

Naho Gabriel Nizigama wavutse mu 1970, bivugwa ko umuryango we n’uwa Ndayishimiye yaba ifitanye amasano. Yinjiye mu ishyamba mu 1995 mu gihe kimwe na Pierre Nkurunziza.

Nyuma y’intambara yagizwe Komiseri mu Gipolisi aza no guhabwa kuyobora Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu uhereye mu 2013. Yakoranaga bya hafi ya Perezida Nkurunziza aba n’Umuyobozi w’Ibiro bye mu myaka igera kuri ibiri. N’ubu aracyari kuri uwo mwanya.

Gen. Prime Niyongabo, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Burundi
Gabriel Nizigama, Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida w'u Burundi

Gervais Ndirakobuca

Kuri ubu ni Minisitiri w’Umutekano akaba yarinjiye mu gisirikare cya FDD mu 1993 avuye muri Kaminuza ya Bujumbura aho yigaga ibijyanye na Siyansi.

Yabaye Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Burundi, Umuyobozi mu rwego rw’Iperereza ku butegetsi bwa Nkurunziza.

Icyakora ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera uruhare yagize mu gutoteza abaketsweho kugira uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryapfubye mu 2015.

Gervais Ndirakobuca (Ndakugarika), Minisitiri w'Umutekano mu Burundi

Albert Shingiro

Albert Shingiro w’imyaka 48, yabaye mu myanya itandukanye kuva mu 2006, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo. Yakoze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’Umujyanama n’ushinzwe Ibikorwa muri Loni nyuma aba Ambasaderi kuva mu 2014 kugeza mu 2020.

Perezida Ndayishimiye yamugiriye icyizere amuha kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi biturutse ku mikoranire yagiranye na Pierre Nkurunziza.

Mu byo Ndayishimiye yamushinze harimo kugarura umwuka mwiza hagati y’u Burundi n’u Rwanda no kongera kugirana ibiganiro n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibindi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Albert Shingiro

Domitien Ndihokubwayo

Uyu we ni umusivile wavutse mu 1966 wakoze nk’umugishwanama muri Banki Nyafurika Itsura Iterambere (BAD), nyuma aba Umuyobozi w’Ishami ryigisha Amategeko muri Kaminuza ya Bujumbura nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora Ikigo cy’Imisoro mu Burundi (OBR).

Ni ho Nkurunziza yamukuye amugira Minisitiri w’Ubukungu n’Imari mu 2016, imirimo yakomeje no ku butegetsi bwa Ndayishimiye nk’umuntu wize ibijyanye na Politiki mu by’Ubukungu mu Budage.

Minisitiri w’Ubukungu n’Imari, Domitien Ndihokubwayo

Révérien Ndikuriyo na Gélase Daniel Ndabirabe

Ndikuriyo yavukiye mu Majyepfo y’u Burundi mu 1970. Yinjiye mu nyeshyamba mu 1993. Yasezerewe mu gisirikare nyuma y’amasezerano ya Arusha, aba Guverineri w’Intara mu Majyepfo mbere y’uko aba perezida wa Sena mu 2015.

Yaje gusimbura Ndayishimiye ku bunyamabanga bukuru bwa CNDD-FDD. Ni umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Ndayishimiye umeze nk’uri hagati ye n’abasirikare bakuru muri iki gihugu.

Kimwe na Ndikuriyo Révérien, Gélase Daniel Ndabirabe, yabaye inkoramutima ya CNDD-FDD kuva yashingwa mu 1994 nyuma y’igihe gito ahungutse avuye mu Rwanda. Yavutse mu 1973, aba Umuvugizi wa CNDD FDD mu gihe cy’intambara, yarangiye agahita asezererwa afite ipeti rya Colonel. Ubu ni Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.

Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi
Gelase Daniel Ndabirabe, Umukuru w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .