Mu bandi bakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatanu harimo Gacyuyubwenge Potien wari Minisitiri w’Ingabo, Leonidas Hatungimana wari Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Bernard Basokoza wigeze kuba Visi Perezida, Moise Bucumi uri mu bashinze ishyaka CNDD-FDD n’abandi.
Abakatiwe bose uko ari 30 bahamijwe ibyaha byo kugerageza guhirika ubutegetsi, gucunga nabi, gukoresha nabi no kwangiza ibya rubanda. Urubanza rwabo rwagiye rubera mu muhezo ndetse ruburanishwa abaregwa nta n’umwe uhari kuko bose bahunze iki gihugu.
Umunyamakuru Ruburika Bob nawe wakatiwe gufungwa burundu, yatangarije kuri Twitter ko “Uru rubanza rwabereye mu muhezo rugaragaza kuburizamo kw’ikintu cyose gishaka gufungura urubuga rwa politiki, ibiganiro na demokarasi mu Burundi.”
BBC yatangaje abakatiwe bose imitungo yabo izagurishwa kugira ngo hishyurwe agera kuri miliyari 1.5 y’Amarundi (ni hafi 780.000$) ku bangirijwe, barimo n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!