00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Gen Ndayirukiye washinjwe uruhare muri Coup d’État yo mu 2015 yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mata 2021 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Uwahoze afite ipeti rya Général Major mu Ngabo z’u Burundi, Cyrille Ndayirukiye, washinjwe kugira uruhare muri Coup d’État yo gukuraho Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015 igapfuba, yapfiriye muri gereza.

Mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Gatandatu nibwo Gen Ndayirukiye yapfuye urupfu rutunguranye, gusa ntabwo haratangazwa icyo yazize.

Gen Ndayirukiye yari Minisitiri w’Ingabo ku ngoma ya Perezida Nkurunziza, ndetse afatwa nk’umuntu wa kabiri ukomeye mu bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwe akurikiye Gen Niyombare Godefroid.

Mu 2016, urukiko rwakatiye Ndayirukiye igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Gen Ndayirukiye yaguye muri Gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .