Burundi: EU yashimangiye ibihano yafatiye Abarundi bane

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Nzeri 2016 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU), karaye kemeje kugumishaho ibihano byafatiwe Abarundi bane barimo babiri bari muri Leta kubera uruhare rwabo mu mvururu za politiki zikomeje kuba muri icyo gihugu.

Abagumishirijweho ibihano ni Godefroid Bizimana, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi, Gen. Gervais Ndirakobuca bakunze kwita Ndakugarika, Mathias Joseph Niyonzima bakunze kwita Kazungu, hamwe na Gen Leonard Ngendakumana wahoze ari Umuyobozi muri Perezidansi y’u Burundi.

Itangazo ry’aka kanama ka EU rivuga ko ibihano byabo birimo gufatira imitungo bafite mu Burayi no kutongera gukorera ingendo zabo kuri uyu mugabane kugeza kuwa 31 Ukwakira 2017, bitewe n’uruhare bashinjwa mu bikorwa bibangamiye demokarasi n’ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’u Burundi.

Ibyo bikorwa birimo ihohoterwa rikorerwa abaturage, ubwicanyi, gukangurira abantu kwica abandi no kubahohotera n’ibindi bibangamira uburenganzira bwa muntu.

EU yasabye impande zose mu Burundi kwirinda ibikorwa by’ihihoterwa kandi zigakomeza gushakira umuti w’ikibazo mu biganiro bya politiki.

Ibyo abahanwe bashinjwa

Godefroid Bizimana yafatiwe ibihano kubera kubangamira demokarasi afata ibyemezo byatumye hakoreshwa imbaraga z’umurengera ku bigaragambyaga mu mahoro bamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Gen. Gervais Ndirakobuca bakunze kwita Ndakugarika ni umuyobozi muri perezidansi, asinjwa kuba yarabangamiye inzira yo gushaka igisubizo cy’ibibazo biri mu Burundi atanga amabwiriza yatumye hakoreshwa imbaraga z’umurengera ku bigaragambyaga.

Ashinjwa gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku bigaragambyaga by’umwihariko ku matariki ya 26,27 na 28 Mata 2015 mu duce twa Nyakabiga na Musaga muri Bujumbura.

Mathias Joseph Niyonzima uzwi nka Kazungu ni Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi (SNR), kimwe na bagenzi be nawe ashinjwa kubangamira inzira yo gushakira ibibazo biri mu Burundi igisubizo; ashishikariza ubugizi bwa nabi, gutatanya nabi abigaragambyaga akaba anashinjwa kugira uruhare mu gutoza Imbonerakure, guhuza ibikorwa byazo no kuziha intwaro.

Gen Leonard Ngendakumana ari mu bashatse guhirika ubutegetsi kuwa 13 Gicurasi 2015 ; Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi umushinja kuba inyuma y’ibitero bya gerenade biterwa mu Mujyi wa Bujumbura.

Godefroid Bizimana
Gen Leonard Ngendakumana
Gen. Gervais Ndirakobuca

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza