00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Alexis Sinduhije utavuga rumwe n’ubutegetsi yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Burundi yasohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi, umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi uba mu buhungiro, ashinjwa kugira akaboko mu dutsiko twagabye ibitero by’iterabwoba.

Itangazo ry’Intumwa ya Leta y’u Burundi, Sylvestre Nyandwi, kuri uyu wa Gatatu ryaje rikurikira uruhurirane rw’ibitero byagabwe muri iki gihugu muri iyi minsi byasize abagera kuri batandatu bishwe naho abarenga 100 barakomereka.

Nubwo bimeze bityo ariko impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Sinduhije rifitanye isano n’ibitero byabaye mbere birimo ibya grenade byahitanye benshi mu ntangiriro za 2020 nk’uko Nyandwi yabitangaje.

Ati “Iperereza ryakozwe ryerekanye ko ibyo bikorwa byagizwemo uruhare n’udutsiko tw’iterabwoba tuyobowe na Alexis Sinduhije. Amategeko y’igihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga agena ko biriya bikorwa bigize ibyaha by’iterabwoba ndetse n’ibyibasira inyokomuntu.”

Perezida wa MSD (Movement for Solidarity and Development), Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, Alexis Sinduhije, aba mu buhungiro mu Bubiligi.

Hashize igihe ashinjwa na Guverinoma y’u Burundi kuba mu bayoboye Umutwe w’Abarwanyi wa RED-Tabara, umwe mu nyeshyamba zifite imbaraga mu zirwanya u Burundi nubwo we yakunze kubihakana.

RED-Tabara ni umutwe w’inyeshyamba ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ibarirwa abarwanyi bari hagati ya 500 na 800. Uyu mutwe washinzwe mu myaka 10 ishize ukaba ushinjwa ibitero bya hato na hato byaguyemo abantu uhereye mu 2015.

Mu 2020, wigambye ibitero byahitanye abarenga 40 barimo abasirikare ba leta n’imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka iri ku butegetsi, CNDD FDD).

Wigambye kandi ibisasu byarashwe byerekeje ku Kibuga cy’indege mu Mujyi wa Bujumbura mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Hari kandi ibitero bya grenade byagabwe mu Mujyi wa Gitega ku Cyumweru no ku mugoroba wo ku wa Mbere ariko uyu mutwe ntacyo wigeze ubivugaho.

Nubwo bimeze bityo ariko, Intumwa ya Leta y’u Burundi yavuze ko byari bifitanye isano n’ibyabayeho mbere nubwo atatanze ibisobanuro byimbitse.

Ku wa kane MSD yateye utwatsi ivuga ko ari ibirego bidafite ishingiro bya leta yananiwe kurinda umutekano w’abaturage bayo.

Inkuru ya The Eastafrican, ivuga ko uretse Sinduhije, impapuro zo gutabwa muri yombi zanashyiriweho François Nyamoya, Umunyamabanga wa MSD, Marguerite Brankitse wahinze ikigo cy’impfubyi, Maison Shalom.

Sylvestre Nyandwi yagize ati “Turasaba ibihugu bicumbikiye aba banyabyaha gufatanya natwe kugira ngo bafatwe bityo be gukomeza kumena amaraso ya bagenzi babo.”

Leta y'u Burundi yasohoye impapuro zo guta muri yombi Alexis Sinduhije ushinjwa ibyaha by'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .