Kwamamaza

Burundi: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye guheza Umunyamabanga wa EAC mu biganiro

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 16:23' na Cyprien Niyomwungeri


Ihuriro ry’Abarundi bashyigikiye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, basabye ko Umunyamabanga w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umurundi, Liberat Mfumukeko, akurwa mu biganiro by’amahoro kuko ashobora kubogamira kuri Guverinoma iriho mu Burundi.

Umuvugizi akaba n’umunyamategeko w’iri huriro rigizwe n’imiryango ya sosiyete sivile 11, Lambert Nigarura, avuga ko itsinda riyobowe n’umuhuza mu biganiro by’Abarundi, Benjamin Mkapa, ryakigenga, nkuko The East African ibitangaza.

Yagize ati “Mkapa agomba kugira umunyamabanga we muri ibi biganiro. Mfumukeko aturuka mu Burundi kandi akomeje guheza amashyaka amwe n’amwe agatumira ayandi.”

Nigarura uri mu buhungiro mu Rwanda yakomeje agira ati“Twandikiye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na Mkapa ubwe. Mfumukeko aragendera kuri gahunda ya Guverinoma y’u Burundi kandi ibi ntabwo bifasha ibiganiro kugera ku ntego.”

Ibyo biganiro bibera ku cyicaro cya EAC , giherereye i Arusha muri Tanzania.

Muri Nzeri umwaka ushize Guverinoma y’u Burundi yashyizeho impapuro zo guta muri yombi abo ivuga ko bagize uruhare mu mvururu ziri mu muri icyo gihugu. Iri huriro rivuga ko izo mpapuro ntacyo zishingiyeho kandi Polisi mpuzamahanga yamaze kuzitesha agaciro.

Ibiganiro biyoborwa na Mkapa binitabirwa n’ishyaka FNL riyobowe na Jack Bigirimana Radebu. Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu gihugu cy’u Burundi (CNARED) bo ntibitabira ibyo biganiro kuko batatumiwe, gusa amashyaka amwe mu barigize yitabiriye ku giti cyayo.

Mkapa yagizwe umuhuza mu bibazo by’u Burundi mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, iheruka kubera ku cyicaro cyawo Arusha muri Tanzania, kuwa 02 Werurwe.

Icyicaro cya EAC ahabera ibiganiro bihuza Abarundi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved