Burundi: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye agahato ku kwiyandikisha kuri lisiti y’itora

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 17 Gashyantare 2018 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi kuri uyu wa Gatanu, yamaganye ibikorwa by’imbonerakure zihatira abaturage kwiyandikisha kuri lisiti y’itora mu gihe hategurwa referendum y’Itegeko Nshinga rizaha ububasha Perezida Nkurunziza kuguma ku butegetsi kugeza mu 2034.

Avugana n’Ibiro Ntaramakuru bya Abafaransa AFP dukesha iyi nkuru, Pancras Cimpaye uvugira Ihuriro CNARED ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rikorera i Bruxelles mu Bubiligi, yavuze ko ibiri kubera mu Burundi bihabanye n’amategeko.

Yongeyeho ko kandi ingufu n’igitutu gishyirwa ku baturage ubwabyo ari ikimenyetso cy’igitugu gikomeje kuranga ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, ngo kubw’isoni z’uko abaturage basa n’abanze kwitabira ukwiyandisha kuri Listi y’itora ku bwinshi nk’uko ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ryabyibwiraga.

Uko CNARED ibibona kandi ntiguhabanye n’uko Titian Sibomana na we yabibwiye AFP, uyu ariko we ntari mu banyapolitiki bahunze igihugu, nyuma y’imvururu zadutse mu Burundi mu mwaka wa 2015, ubwo Petero Nkurunziza yongeraga kwiyamamariza manda ya gatatu.

Sibomana yagize ati “Ibibera i Burundi ni agahomamunwa, ubusanzwe kwiyandikisha ku ilisiti y’itora ni uburenganzira bw’umuturage, we bwite ashobora kubikora cyangwa ntabikore, bitarinze byaba agahato”.

Umwe mu baturage ukora umwuga w’ubwarimu yagize ati “Mu rwego rwo kuduhatira kwiyandikisha ku ngufu, hari aho usanga Imbonerakure n’Abapolisi ku mihanda bashyizeho amabariyeri, kandi nta wushobora guhita aterekanye ikarita y’uko yiyandikishije ku ilisiti y’itora”.

Mu Ntara ya Gitega ho hari n’ababwiye iki gitangazamakuru ko nta wemerewe guhabwa Ubwisungane mu kwivuza atabanje kwiyandikisha, ibi kandi byanashimangiwe na Visi Perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo, wavuze ko hari hamwe na hamwe koko Imbonerakure zabyitwayemo uko bidakwiye, ko ariko nta kabuza leta izakomeza gushishikariza rubanda igikorwa cyo kwiyandisha.

Mu kwezi kw’Ukwakira umwaka ushize wa 2017, nibwo mu Burundi hatangijwe ubukangurambaga ku gikorwa cy’amatora kuri referendum yo guhindura Itegeko Nshinga, aho nta gihindutse, iby’uko perezida atemerewe kurenza manda ebyiri z’imyaka itanu byahinduka amateka mu Burundi, bikaba byaha inzira Perezida Nkurunziza kongera kwiyamamaza mu zindi manda ariko noneho zizava ku myaka itanu ikajya kuri irindwi ntizirenge ebyiri.

Perezida Nkurunziza ubwe yihanije uzagerageza guca ukubiri n’aya matora ko azibonera ishyano muri urwo rwego hakaba hari abagera kuri 50, bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kubangamira iki gikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza