Kwamamaza

Burundi: Abasirikare bakuru 10 bamaze guhunga igihugu muri uku kwezi

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 12:50' na Ezechiel Mbananabo


Abasirikare b’u Burundi bakuru babarirwa mu icumi biganjemo abo ku rwego rwa Senior officers bamaze guhunga kuva mu ntangiriro z’uku kwezi bitewe n’impungenge z’umutekano mucye zikomeje kugaragara mu gihugu cyabo.

Impunguke mu mutekano w’u Burundi, Gratien Rukindikiza, we yatangaje ko umubare wose w’abamaze guhunga igihugu ugera kuri 13, yongera ko bahunze kubera ubwoba bwo gupyinagazwa bazira ubwoko bwabo cyangwa gufatwa nk’abadashyigikiye ubutegetsi.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko guverinoma ya perezida Pierre Nkurunziza iri kongera ibikorwa byo gupyinagaza no kwibasira abo mu bwoko bw’Abatusi.

Imvururu mu Burundi zadutse umwaka ushize nyuma y’aho perezida Nkurunziza atangarije ko aziyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu.

Muri Gicurasi uyu mwaka abantu 21 barimo abasirikare bakuru(senior officers) bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kubahamya uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi umwaka ushize.

Abagera kuri 12 batawe muri yombi bashinjwa gufasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi nk’uko Rukindikiza yabitangaje.

Abenshi mu bafunzwe ngo ni abo mu bwoko bw’Abatutsi nk’uko Aljazeera dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi,Gaspard Baratuza yahakanye ko abasirikare bahunze babitewe no gupyinagazwa kubera ubwoko bwabo cyangwa impungenge z’umutekano, ahubwo ngo ni uko bakoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved