Kwamamaza

Burundi: Abanyamakuru babiri barimo Umunyamerika batawe muri yombi na Polisi

Yanditswe kuya 24-10-2016 saa 07:48' na Jean Pierre Tuyisenge


Abanyamakuru babiri, umwe w’Umunyamerikakazi, Julia Steers, n’undi w’Umurundi, Gildas Yihundimpundu bafatiwe mu Mujyi wa Bujumbura kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2016, bashinjwa gufotora nta ruhushya bahawe.

Bombi bafatiwe ku Mutakura ku muhanda wa munani muri zone ya Cibitoke mu Majyaruguru y’uwo mujyi.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko hari saa mbili za mu gitondo aho barimo bafotora inzu yatawe na beneyo bivuye ku byabereye muri ako gace kamwe mu twamaganye bikomeye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza mu kwezi kwa Kane, umwaka wa 2015.

Ibiro bishinzwe itangazamakuru mu Burundi, CNC [Conseil National de la Communication], bivuga ko abo banyamakuru, bafatiwe ahigeze gutahurwa icyobo rusange cyari gihambyemo abantu benshi mu bihe by’imyigaragambyo.

Umuyobozi wungirije wa CNC , Gabriel Bihumugani avuga ko bari gukora iperereza ku imvo n’imvano y’ifatwa ryabo. Akomeza avuga ko Julia Steers afite uruhushya rw’agateganyo rwo gukorera mu Burundi (Accréditation).

Umuvugizi wa Polisi mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye yatangaje ko bafashwe barimo barafotora icyobo cyahambwemwo abantu (fausse commune) batabimenyesheje abashinzwe umutekano.

Yagize ati "Ibyo byobo bigomba kurindwa kuko ni ibimenyetso bikomeye ku bwicanyi bwakozwe n’abigaragambyaga.”

Gusa, nyuma polisi yatangaje ko Juliay aje kurekurwa, naho Gildas n’umushoferi bari kumwe bajyanwa mu biro by’iperereza guhatwa ibibazo. Julia ni umunyamakuru wigenga akaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya. Gildas Yihundimpundu akaba yari ari kumufasha.

Kuva Perezida Nkurunziza yatangaza ko agiye kwiyamamariza kuyobora u Burundi muri manda ya gatatu, muri icyo gihugu hatangiye imyigaragambyo y’abatari bamushyigikiye ndetse yaje gutuma abasaga 400 bahasiga ubuzima, abandi babarirwa mu bihumbi 300 bata ingo zabo nkuko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Burundi,Pierre Nkurikiye

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 3 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved