Burundi: Abantu batatu baguye mu gitero cya gerenade

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 18 Kanama 2017 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Burundi yatangaje ko abantu batatu bapfuye abandi 27 bagakomereka mu gitero cya gerenade yatewe ku kabari kari mu murwa mukuru w’icyo gihugu,Bujumbura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye,yabwiye abanyamakuru ko umuntu umwe yahise agwa aho abandi 29 bagahita bihutanwa ku bitaro ubwo gerenadeyari imaze guterwa mu tubari tubiri turi mu karere ka Buyenzi ejo ku wa Kane. Amakuru aturuka aho bari kuvurirwa avuga ko abantu babiri bazize ibikomere.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza,Reuters byatangaje ko umwe mu barokotse utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uwateye iyo gerenade atari afite umugambi wo kwiba cyangwa gusahura ako kabari.

U Burundi bumaze igihe kinini mu mutekano muke kuva ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ye ya gatatu we yitaga iya kabiri.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko ibyo yakoze bihabanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshimga rya Repubulika, n’amasezerano yashyizweho umukono i Arusha mu 2003. Abatamushyigikiye bigaragambirije icyo cyemezo ariko aza kuyitsindira.

Ibyo byatumye haduka imvururu abatari bake barapfa abandi bahungira mu bihugu by’ibituranyi.Kuva ubwo nta mutekano urambye wigeze uba muri icyo gihugu, kuko no mu ntangiriro z’uku kwezi, hagabwe igitero ku kandi kabari gaherereye mu Buyenzi nanone cyica babiri abandi bane barakomereka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza