Kwamamaza

Burundi: Abantu 52 barishwe abandi 28 baburirwa irengero mu kwezi kwa munani

Yanditswe kuya 6-09-2016 saa 14:15' na IGIHE


Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, Ligue ITEKA ryasohoye raporo igaragaza ko abantu 541 bafunzwe binyuranyije n’amategeko, abagera kuri 52 baricwa, 31 barakomereka bikomeye naho abarenga 28 barahohotewe mu gihe abandi 28 baburiwe irengero mu kwezi gushize kwa munani.

Ishyirahamwe Ligue ITEKA ryagaragaje ko hari n’imirambo isaga 20 y’abantu baguye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi yatowe mu migezi itandukanye. Rishinja bamwe mu bashinzwe umutekano kuba barahitaga bihutira guhamba iyo mirambo mu ntara yatoraguwemo hatabanje gukorwa iperereza ku rupfu rwabo.

Ligue ITEKA ivuga ko bamwe mu bakozi n’abapolisi bashobora kuba bari inyuma y’iryo hohoterwa ndetse no gushimuta ababuriwe irengero mu Burundi.

IGIHE ishami ryo mu Burundi itangaza ko mu baburiwe irengero harimo umunyamakuru Bigirimana Jean wabuze tariki ya 22 Kanama 2016 kugeza ubu ntawe uzi aho aherereye kuko n’umuryango we wamubuze muri gereza zose zo mu Burundi.

Polisi hamwe n’inzego z’iperereza nazo zitangaza ko atarizo zifite uwo munyamakuru.

Imvururu zikomeye mu Burundi zatangiye muri Mata umwaka ushize nyuma y’uko Ishyaka CNDD/FDD ryatangaga Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandinda kuri manda ya gatatu bigateza imyigaragambyo ikomeye.

Abantu barenga 2000 bamaze kuburirwa irengero kuva iyi myigaragambyo yatangira mu Burundi, muri Mata 2015.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abagera kuri 500 bamaze kugwa muri izi mvururu, mu gihe abandi barenga ibihumbi 260 bahunze igihugu.

Ibiro by'Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Burundi, Ligue ITEKA
Imvururu zatangiye mu Burundi mu mwaka ushize zimaze kugwamo abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 2 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved