Burundi: Abakobwa batwite n’abahungu babateye inda bakumiriwe mu mashuri

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Burundi yasabye ko abakobwa batwite n’abahungu babateye inda bahagarikwa kwiga mu bigo bya Leta n’ibyigenga, icyemezo abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko kibangamiye uburezi bw’umwana w’umukobwa muri iki gihugu.

Minisitiri w’Uburezi, Janvière Ndirahisha, yandikiye abayobozi bashinzwe uburezi ku rwego rw’intara ku wa 26 Kamena 2018 ibaruwa ibamenyesha ko abangavu batwite, ababyeyi bakiri bato n’abahungu babateye inda nta burenganzira bafite bwo gukomeza kwiga.

Yasobanuye ko aba banyeshuri bashobora kwemererwa gukomeza mu mashuri y’imyuga n’andi masomo yihariye.

Imiryango iharanira Uburenganzira bwa muntu yatangaje ko kubuza abana kujya ku ishuri bishobora kugira ingaruka ku burere bwabo mu gihugu aho abakobwa 11% bari hagati y’imyaka 15 na 19 bakora imibonano mpuzabitsina.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza ko iki cyemezo kigamije kubangamira uburenganzira bw’abakobwa ndetse bakavuga ko byoroshye kubona abatwite ariko gukurikirana ababateye inda bigoranye.

Umunyamategeko w’Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bw’umugore n’umukobwa witwa Equality Now, Naitore Nyamu-Mathenge, yagize ati “Iki cyemezo kizagira ingaruka ku bakobwa ndetse gikome mu nkokora uburenganzira bafite ku guhabwa uburezi.”

Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Uburezi utifuje ko amazina ye ashyirwa hanze yatangarije Reuters ko iki cyemezo gishobora kudashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Ndatekereza ko iki cyemezo kitazashyirwa mu bikorwa kuko kivuguruza izindi gahunda ziteza imbere uburezi kuri bose kandi zemejwe na leta n’abafatanyabikorwa bayo.”

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bikorwa by’Abaturage (UNFPA) watangaje ko 40 % y’abakorerwa ihohoterwa mu Burundi ari abakobwa bato. Abagera kuri 7% bari hagati y’imyaka 15-19 bafite umwana mu gihe umwe mu bagore batanu bashyingirwa batarageza ku myaka 18.

Mu kwezi gushize, Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) wagaragaje ko ibihumbi by’abakobwa muri Afurika babuzwa cyangwa bagacibwa intege zo kwiga kuko bashyingiwe cyangwa batwite. Guverinoma nyinshi zashyizeho amategeko akumira abangavu batwite ntibemererwe kwiga ariko ntabwo yakunze gushyirwa mu bikorwa.

Ibihugu birimo Guinée équatoriale, Sierra Leone na Tanzania byabujije abakobwa batwite n’ababyeyi bakiri bato gukomeza kwiga.

Mu mwaka ushize, Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yokejwe igitutu n’amatsinda aharanira uburenganzira bw’umugore nyuma yo gutangaza ko “mu gihe nkiri Perezida, nta munyeshuri utwite uzongera kwemererwa kwicara ku ntebe y’ishuri.”

Imibare ya Loni igaragaza ko abangavu bangana na 7% mu Burundi baba bafite umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza