00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bukavu: Ingabo za Leta zahosheje imirwano, inyeshyamba zikwirwa imishwaro

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 Ugushyingo 2021 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahagaritse imirwano yari imaze iminsi mu Mujyi wa Bukavu, itewe n’inyeshyamba zo mu Mutwe wa CPC 64 zicamo umunani, zifata 36 mu gihe abandi bakwiriye imishwaro.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Ngwabije Kasi, yavuze ko kugeza ubu imirwano yamaze guhagarara ndetse ko ingabo za Leta ku bufatanye na Polisi y’Igihugu babashije kwica abarwanyi umunani, 36 barafatwa naho bane barakomereka.

Imirwano imaze iminsi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse mu Mujyi wa Bukavu yari yatumye ibikorwa bitandukanye birimo amashuri n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bihagarara ndetse n’ibikorwa by’ubwikorezi birahungabana.

Amakuru aturuka muri RDC agaragaza ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021, Ingabo za FARDC zabashije guhashya abo barwanyi bamwe barafatwa, intwaro 14 ziragaruzwa mu gihe abandi bahungiye ahitwa Bunyakili.

Guhera mu gicuku cyo ku wa Gatatu, i Bukavu umutekano wari wose ariko umujyi wuzuyemo ingabo za Leta zigamije gucunga ko mu barwanyi bakwiriye imishwaro bashobora kubaca mu rihumye no guhumuriza abaturage ko umutekano wongeye kugaruka.

Abaturage bavuga ko kugeza ubu mu Mujyi wa Bukavu, ubuzima bwagarutse kuko bazindukiye mu mirimo yabo nk’uko byari bisanzwe, amashuri yongeye gufunga ndetse n’umuhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Kavumu wari warafunzwe wongeye gufungurwa.

Igitero cyo mu Mujyi wa Bukavu cyagize ingaruka zinyuranye ku bawuturiye by’umwihariko ku baturage bavuye mu byabo ndetse bigera no ku Banyarwanda bakoraga ubucuruzi buciriritse kuko ibikorwa byabo bimaze iminsi bihagaze.

Abarwanyi 36 bafashwe mpiri nyuma yo gutera Umujyi wa Bukavu
Ingabo za FARDC zataye muri yombi abarwanyi baherutse kugaba ibitero muri Bukavu
Izo nyeshyamba zabanje kwambura ingabo za Leta intwaro n'imyambaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .