00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bujumbura: Babiri baguye mu gitero cya grenade cyakomerekeyemo benshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Abantu babiri baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana bateye grenade mu Mujyi wa Bujumbura, abandi benshi barakomereka bajyanwa kwa muganga.

Izi grenades ebyiri zatewe hafi y’isoko rya kera rya Bujumbura mu Burundi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Gicurasi 2021.

Minisiteri y’Ingabo mu Burundi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko icyo gitero cyagabwe ahagana saa Moya.

Yakomeje ivuga ko babiri bapfuye ndetse abakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Iryo tangazo rikomeza riti “Umwe mu bateye grenade ikanamukomeretsa yatawe muri yombi. Iperereza riracyakomeje.’’

Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi byatangaje ko nyuma y’iterwa ry’izo grenade humvikanye urusaku rw’amasasu menshi.

Iwacu Global yo yanditse ko abantu bane ari bo baguye mu bitero bitandukanye birimo icyagabwe muri parking y’imodoka z’abarema isoko rya Ngagara rizwi nka “Cotebu”. Ababonye iyi grenade iterwa bavuze ko uwabikoze yaraswe na Polisi ndetse ko yari afite izindi grenade nyinshi.

Ikindi gitero cyagabwe ahitwa “Plazza”, mu Burengerazuba bw’isoko ryahoze ari irya Bujumbura, hafi y’ahacururizwa imboga.

Ibi bitero byombi ngo byakomerekeyemo benshi nk’uko ababibonye babitangaje.

Babiri baguye mu gitero cya grenade cyakomerekeyemo benshi mu Bujumbura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .