00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boeing yemeranyije n’imiryango irimo uw’Umunyarwanda waguye mu mpanuka ya Ethiopian Airlines uko izabona impozamarira

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Boeing yamaze kwemeranya n’imiryango 157 y’abantu baguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yabaye mu 2019 uburyo bazabona impozamarira.

Iyo mpanuka ni iy’indege yo mu bwoko bwa 737 Max, nta muntu n’umwe mu bari bayirimo harimo n’Umunyarwanda witwa Musoni Jackson warokotse.

Boeing yari yakoze iyo ndege yemeye ko izirengera byose ku bw’urupfu rw’abaguye muri iyo mpanuka.

Kuba Boeing yemeye ko izirengera ingaruka zatewe n’iyi mpanuka ku rundi ruhande, bivuga ko imiryango y’abayiguyemo batazagana inzira y’inkiko bagamije ko iyi sosiyete ifatirwa ibihano.

Aya masezerano yahesheje uburenganzira imiryango y’abantu baguye muri iyi mpanuka batari abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko bemerewe kujya gusaba impozamarira bifashishije inkiko zo muri Amerika aho gukoresha izo mu bihugu byabo.

Ibyo bivuze ko imiryango y’abaguye muri iyo mpanuka yo muri Kenya, Ethiopia, u Rwanda n’ahandi ishobora kwifashisha inkiko zo muri Amerika kuko iz’imbere mu bihugu byazo bishobora kugorana kugira ngo zishyurwe.

Imiryango y'abaguye mu ndege ya Ethiopian Airlines imaze igihe isaba impozamarira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .