Bobi Wine yongeye gushimangira ko adateze kudohoka mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Depite Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, yongeye gushimangira ko nta bikorwa na bimwe by’ubugome n’iyicarubozo azakorerwa na Leta ya Uganda ngo bitume adohoka mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure.

Ibi Bobi Wine uri i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aho yagiye kwivuriza, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane ari kumwe n’umwunganizi we Robert Amsterdam.

Yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko yakorewe iyicarubozo n’abasirikare, ndetse agafungirwa mu kigo cya gisirikare, kandi nubwo yagize amahirwe Isi ikamenya ibyamubayeho, hari Abanya-Uganda benshi bafite ibi bibazo ariko nta kivugira.

Bobi Wine warekuwe by’agateganyo yavuze ko kuva kera abaturage ba Uganda bifuje kuba mu gihugu bisanzuye, aho abayobozi bashyira imbere ibyo babakeneyeho.

Ati “ Ndashaka gushimangira ko nta kigero cy’ubugome n’iyicarubozo bizatuma tudohoka. Igihe cyose nzaba maze kwivuza, nzahita nsubira imuhira.”

Nyuma yo kwerekana ibikomere yatewe n’ihohoterwa yakorewe, Bobi Wine washimiye abantu bo hirya no hino bifatanyije nawe yananiwe kwihangana ubwo yifurizaga Yasin Kawuma wari umushoferi we kuruhuka mu mahoro.

Ntashyize imbere kujya ku butegetsi

Ubwo yabazwaga niba ateganya kuzahangana na Perezida Yoweri Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu, Bobi Wine yasubije ko icyo ashyize imbere aricyo abaturage bose bakeneye.

Ati “ Nturuka mu gace gakennye kimwe n’abandi banya-Uganda, kandi icyo twese dushaka ni ukugira ijambo ku bikorerwa mu gihugu cyacu. Ntabwo ikiri imbere ari Museveni, yewe si nanjye.”

Bobi Wine kandi yakomeje agaragaza ko ibyabereye Arua hari abo byasigiye ibikomere ariko na guverinoma ikaba yaratamajwe, bityo ikwiye gusubira inyuma igasuzuma amahame arebana n’imiyoborere.

Yanasabye kandi imiryango mpuzamahanga kwifatanya n’abarenganya aho gushyigikira ababahohotera, anasobanura ko yaje kwivuriza muri Amerika kubera ko atari yizeye kubona ubuvuzi akeneye ariko guverinoma ihaye abaturage agaciro Uganda yagira amavuriro akomeye.

Muri iki kiganiro cyaciye kuri NTV, Amsterdam umwunganira mu mategeko yavuze ko mu gihe Bobi Wine azamara muri Amerika bazahura n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bakabasobanurira ibikorwa by’ubugome biri muri Uganda.

Ati “ Turashaka ko abatanga imisoro muri Amerika bamenya icyo ikoreshwa. Uganda ifite amateka y’igihe kirekire ya politiki ishyira imbere akarengane, ibi ntabwo bigomba gukomeza. Turahamagarira guverinoma ya Amerika guhagarika inkunga ya gisirikare iha Uganda”.

Amsterdam yavuze ko biyemeje gukora iperereza ku bantu bishwe, impanuka z’imodoka ndetse n’abashobora kuba bararozwe bazira kuvuga nabi guverinoma y’iki gihugu.

Ati” Abaturage ba Uganda bakwiye ibyiza, urubyiruko rukwiye ibyiza. Bobi Wine na bagenzi be ntabwo bashobora gukomeza guhishira iyicarubozo n’ubugome ndengakamere.”

Bobi Wine n’itsinda ry’abantu babarirwa muri 35 bafunzwe ku itariki ya 13 Kanama 2018 bafatiwe muri Arua, bakurikiranyweho icyaha cy’ubugambanyi no guteza imidugararo.

Barekurwa by’agateganyo ku itariki ya 27 Kanama 2018, abenshi muri bo bavuga ko basigiwe ubumuga n’inkoni bakubiswe n’igisirikare mu buroko.

Bobi Wine n'umwunganizi we Amsterdam mu kiganiro yavugiyemo ko atazadohoka ku guharanira ubwisanzure muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza