BBC yavuze ko mu mvugo y’uyu mugabo uhagarariye ishyaka rya NUP, ari kuvuga ko ari we ‘Perezida watowe’ nubwo Komisiyo y’Amatora muri Uganda itaremeza mu buryo budasubirwaho uwatsinze aya matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 14 Mutarama 2020.
Ku munsi w’ejo Bobi Wine yari yatangaje ko amatora yagaragayemo uburiganya ndetse yemeza ko ubutegetsi bwafashe umwanzuro wo gufunga internet kugira ngo buzabone uko bwiba amajwi.
Biteganyijwe ko uyu munsi Robert Kyagulanyi ari bugeze ijambo ku bayoboke be, cyane ko yamaze kwemeza ko aribwo urugamba rugitangira.
Kugeza ubu amajwi amaze kubarurwa, agaragaza ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari we uza imbere y’abandi bakandida n’amajwi 63,92% aho yatowe n’abantu 1 852 263 agakurikirwa na Robert Kyagulanyi ufite amajwi 28,36% aho yatowe n’abantu 821 874.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!