Bobi Wine yaherewe muri Amerika igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] uhagarariye Kyaddondo East yaherewe igihembo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyo guharanira uburenganzira bwa muntu.

Iki gihembo yagihawe kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2019, cya Rainbow PUSH Coalition International Humanitarian Award, yagihawe nk’umwe mu bantu baharaniye uburenganzira bwa muntu kuva mu mwaka ushize.

Bobi Wine yagishyikijwe na Jesse Jackson uhagarariye uyu muryango udaharanira inyungu wamuhaye iki gihembo mu gikorwa cyabereye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iki gikorwa Joseph Robinette Biden Jr. [Joe Biden] wabaye Visi Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yari ahari ndetse na Senateri Elizabeth Warren wo muri leta ya Massachusetts.

Mu ijambo rye, Bobi Wine yavuze ko yishimiye kuba ari mu cyumba kimwe na Jesse Jackson bahumeka umwuka umwe.

Jesse ni umwe mu bakoranye na Martin Luther King ndetse ni umwe mu bantu babiri bakiriho b’abatangabuhamya ku by’urupfu rwe rwabaye mu myaka 50 ishize.

Bobi Wine yavuze ko nk’umuntu uri guhirimbanira kongera guha ubwisanzure Abanya-Uganda yatewe ishema no gutumirwa muri iki gikorwa yanaherewemo igihembo.

Arongera ati “Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bagerekwaho ibyaha ndengakamere, bagakubitwa, bagakorerwa iyicarubozo abandi bakaburirwa irengero ntibongere kuboneka ukundi.”

Kuri Bobi Wine ngo iki gihembo ni ikimenyetso cy’uko Isi yumvise amarira y’Abanya-Uganda, igahitamo kujya ku ruhande rwabo.

Bobi Wine yavuze ko iki gihembo ari ikimenyetso cy'uko Isi yumvise amarira y'abanya-Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza