Bimwe mu bihugu bikomeje guseta ibirenge ku isoko rya Afurika ry’ubwikorezi bw’indege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Intego y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yo kugira isoko rihuriweho mu bwikorezi bw’indege uyu mwaka, ishobora kutagerwaho ku gihe cyateganyijwe bitewe n’uko ibihugu byinshi bikomeje kugenda biguruntege mu kwemeza amasezerano ya Yamoussoukro.

Mu nama ya AU yabereye i Addis Ababa mu 2018, ibihugu 23 bya Afurika birimo n’u Rwanda, byatangije isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market), nk’umwe mu mishinga ikomeye izatuma uyu mugabane ugera ku cyerekezo cyawo cya 2063.

Amasezerano y’iri soko amaze gusinywa n’ibihugu 28, abumbatiye amahirwe n’inyungu nyinshi ku Banyafurika zirimo; gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kugabanya ibiciro by’ingendo, guhanga imirimo no guteza imbere ubuhahirane n’ubukerarugendo hagati y’abatuye uyu mugabane.

Mu mahugurwa abera i Kigali yo kubaka ubushobozi ku mabwiriza akenewe ngo amasezerano y’iri soko azashyirwe mu bikorwa uko bikwiye, byagaragaye ko hari ibihugu biseta ibirenge mu gusinya aya masezerano.

Abayobozi bitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko ubushake buke bwa politiki, n’ubukangurambaga bukorwa n’amwe mu masosiyete y’indege ndetse na politiki za bimwe mu bihugu zo kurengera indege zabyo, byanga ko zihangana n’iz’ahandi ari imbogamizi zikomeye.

Aaron Munetsi ushinzwe imiyoborere, amategeko n’ibikorwa mu ishyirahamwe ry’ubwikorezi bw’indege muri Afurika, avuga ko ibihugu bya Afurika byakungukira byinshi mu guhuza ikirere.

Ati “Iyo urebye raporo ya IATA ku nyungu z’ubwikorezi bwo mu kirere mu bihugu 12 bya Afurika mu 2014, yerekana ko iyo ibi bihugu bishobora gufungurirana ikirere byari buhange imirimo ibihumbi 150, bikinjiza miliyari zirenga 1.3 z’amadolari”.

Munetsi yongeraho ko abanyapolitiki atari bo gusa bo kunenga, asaba ko habaho ubufatanye n’ubukangurambaga by’umwihariko abaturage muri rusange bakaba umutima w’iyi gahunda kuko bashobora gushyira igitutu ku banyapolitiki bakemeza aya masezerano.

Kofi Henaku, umujyanama mu by’amategeko ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Yamoussoukro, agendeye ku rugero rw’u Rwanda na Ghana, yasabye ibihugu byose bya Afurika mbere na mbere gukuriraho viza abanyafurika bose.

Mu bihugu 28 byasinye amasezerano, 16 byonyine nibyo byafashe ingamba zo gufungurirana ikirere binyuze mu masezerano nk’uko biteganywa n’aya Yamoussoukro.

Inkuru bifitanye isanoIbyo Abanyarwanda bakwitega ku isoko rihuriweho mu bwikorezi bw’indege

Bimwe mu bihugu bya Afurika bikomeje kugenda gake mu gusinya amasezerano y'isoko rihuriweho rya Afurika mu bwikorezi bw'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza