00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden ashaka guha Umunyafurika inshingano zo kurwanya Sida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ashaka guha Dr John Nkengasong, inshingano zo kuyobora porogaramu ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR).

Dr John Nkengasong ni Umunya-Cameroon usanzwe uyobora Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya ibyorezo.

Mu cyumweru gishize nibwo byari byatangiye guhwihwiswa ko Dr Nkengasong w’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara ziterwa na Virusi ashobora guhabwa izi nshingano.

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko Joe Biden yamaze kugaragaza koko ko ashaka guha aka kazi uyu mugabo igisigaye ari ukubitangaza ku mugaragaro.

Dr John Nkengasong yaba ari Umunyafurika wa mbere ugiye muri uyu mwanya.

John Nkengasong ni Umunyafurika w’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara ziterwa na Virusi.

Yagiye akora mu bigo bitandukanye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, mu gihe cya COVID-19 yanagizwe intumwa yihariye y’iri shami muri Afurika.

Amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yayize muri University of Yaoundé. Yize kandi mu Bubiligi muri Institute of Tropical Medicine Antwerp na Vrije Universiteit Brussels.

PEPFAR ni porogaramu yatangijwe mu 2003 na George W. Bush wahoze uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikorera mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibya Afurika igatanga inkunga mu bikorwa byo kurwanya Sida.

Ni yo porogaramu nini ya Leta mu zishinzwe ubuzima kuko imibare igaragaza ko yashowemo miliyari 85$ kandi imaze kurokora ubuzima bw’abarenga miliyoni 20.

Biden yemeje ko ashaka guha Dr John Nkengasong inshingano zo kuyobora porogaramu ya Perezida wa Amerika yo kurwanya Sida
Dr John Nkengasong agiye kuba Umunyafurika wa mbere uhawe inshingano zo kuyobora Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .