Bashakaga kumushimuta; ibyo tuzi ku gitero cyaguyemo Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Gashyantare 2021 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Ku wa 22 Gashyantare, nibwo ku Isi hose hamenyekanye urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio, ni inkuru yaciye igikuba mu bantu ahanini hashingiwe ku kuba nubwo muri iki gihugu hamenyerewe imitwe yitwaje intwaro ariko itajyaga ihangara abadipolomate bo muri uru rwego.

Uretse Ambasaderi Luca Attanasio iki gitero cyanaguyemo umurinzi we, Vittorio Iacovacci ndetse n’umushoferi wari ubatwaye witwa Mustapha Milambo.

Nubwo inkuru y’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio yabaye kimomo, abenshi ntibabashije kumenya amakuru arambuye kuri iki gitero n’icyo uyu mudipolomate usanzwe ufite icyicaro i Kinshasa yari yagiye gukora mu Burasirazuba bwa Congo.

Ubu bwicanyi bwabaye ku wa 22 Gashyantare ahagana saa yine za mu gitondo, bubera mu bilometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda mu gace ka Nyiragongo.

Ambasaderi Luca Attanasio yari kumwe n’itsinda ry’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi, PAM. Berekezaga mu gace ka Rutshuru gusura ibikorwa bya gahunda ya PAM yo kugaburira abana ku mashuri.

Mu itangazo PAM yashyize hanze nyuma y’iyi nsanganya yavuze ko ubwo bari mu nzira bava i Goma bajya muri aka gace ka Rutshuru aribwo bagabweho igitero n’abantu bitwaje itwaro.

Aba bantu babagabyeho igitero ubwo bari bageze mu gace kazwi nka “Trois Antennes”. Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, yavuze ko abagabye iki gitero ari abarwanyi batandatu.

Jeune Afrique yatangaje ko amakuru aturuka ahabereye iki gitero avuga ko imodoka yari irimo Ambasaderi Luca Attanasio yabanje guhagarikwa n’aba barwanyi hakoreshejwe uburyo bwo kurasa mu kirere. Ngo aba barwanyi bagerageje gushimuta abari bagize iri tsinda barimo na Ambasaderi.

Urusaku rw’amasasu yabanje kuraswa n’aba barwanyi ngo rwarumvikanye cyane, bituma abasirikare ba RDC (FARDC) bari barinze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Umutungo Kamere (ICCN) bajya kureba ikibaye.

Mu kuhagera batangiye kurasana n’aba barwanyi. Iyi mirwano ngo yahise igwamo umurinzi wa Ambasaderi Attanasio, Vittorio Iacovacci ndetse n’umushoferi we. Ambasaderi Attanasio wari warashwe mu nda we yahise yoherezwa kwa muganga ariko nyuma y’igihe gito yitaba Imana.

Umwe mu bashinzwe umutekano waganiriye na Jeune Afrique ariko ntiyifuze ko umwirondoro we ujya hanze, yavuze ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa, FDLR.

Uyu mutwe wiganjemo abahoze ari Ingabo z’u Rwanda, EX-FAR ndetse n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko nyuma bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyo uyu mutangabuhamya yavuze abihurizaho na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko mu itangazo yasohoye ku wa 23 Gashyantare yavuze ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi b’uyu mutwe wa FDRL nubwo hagikorwa iperereza.

Amakuru y’iki gitero n’urupfu rwa Ambasaderi Attanasio bikimara kumenyekana byamaganywe n’abantu batandukanye ku Isi barimo na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, wavuze ko ababikoze bagomba gukurikiranwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarella, we yavuze ko igihugu cye kiri mu kababaro ndetse no kunamira Ambasaderi Attanasio wishwe ubwo yasohozaga inshingano yahawe.

Ambasaderi Luca Attanasio witabye Imana yavutse ku wa 23 Gicurasi 1977. Yavukiye mu gace ka Saronno mu Ntara ya Lombardy mu Majyaruguru y’u Butaliyani. Amasomo ye ya Kaminuza yayigiye muri Kaminuza y’Ubucuruzi ya Luigi Bocconi, ayasoza mu 2001.

Urugendo rwe rwa politiki yarutangiye mu 2003, yari Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2017.

Aba barwanyi barashe ku modoka zirangirika bigaragara
Iki gitero kikimara kuba hahise hitabazwa imbangukiragutabara ngo zigeze abakomeretse kwa muganga
Abashinzwe umutekano bahise bagera aho iki gitero cyabereye, aha iyo mbangukiragutabara yajyanaga abakomeretse kwa muganga
Ambasaderi Luca Attanasio yakundaga gusura ibikorwa bitandukanye bifasha abatishoboye, aha hari mu 2019 ubwo yasuraga umuryango ufasha abana i Lubumbashi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .