00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Bapfumuwe ibirenge, imigongo ihindurwa ibisebe - Iyicarubozo ryakorewe abakekwaho kurasa Gen Katumba

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Abagabo bakekwaho kurasa imodoka ya Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, Gen Edward Katumba Wamala, bagahitana umukobwa we n’umushoferi beretse itangazamakuru iyicarubozo bakorewe, ubwo bavaga mu rukiko rw’ibanze rwa Nakawa nyuma y’iminsi irindwi batawe muri yombi.

Aba bagabo bashinjwa kugaba igitero ku modoka ya Gen Katumba ku itariki ya 1 Kamena 2021, gihitana umukobwa we Brenda Nantongo Katumba wari umaze igihe gito avuye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tariki ya 1 Nyakanga 2021, Polisi ya Uganda yatangaje ko yafashe abagabo bakekwaho uruhare muri icyo gikorwa, ariko babiri muri bo baraswa bashaka gutoroka barapfa.

Mu batawe muri yombi benshi bitwaga amazina atari ayabo, aho harimo uwitwa Kamada Walusimbi wiyitaga Mudinka, Hussein Wahab Lubwama bakunze kwita Master, Siriman Kisambira uzwi ku izina rya Mukwasi, Mustafa Kawawa Ramadan witwaga Amin, Muhammad Kagugube witwaga Bafumoya. Abishwe ni uwitwa Lubwama na Kawawa

Ubwo bari bajyanwe kuburanishwa ku rukiko rw’ibanze rwa Nakawa, beretse itangazamakuru iyicarubozo bakorewe ubwo umucamanza, Douglas Singiza yari afashe akaruhuko.

Bamwe muri bo barakubiswe mu mugongo igera ubwo ihinduka ibisebe, abandi bapfumurwa ibirenge ndetse n’iyo ubireba ubona ko bitarakira, abandi amaguru yaratobowe bigaragara ko bakorewe iyicarubozo koko.

Mu gihe urubanza rwabo rukiri kuburanishwa, bamwe muri aba bagabo barakwekaho kuba barakoze ibindi byaha mu bihe bitandukanye, harimo kuba baragize uruhare mu iyicwa rya Maj Muhammed Kiggundu muri Gashyantare 2021, kuba barakoze ubujura bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gace ka Nansana mu 2019 ndetse no kwica abapolisi batatu mu bihe bitandukanye bakabiba imbunda.

Polisi yavuze ko bazakorerwa dosiye y’ibi byaha byose bakabiburana icya rimwe mu rukiko.

Aba bagabo babyeretse itangazamakuru ubwo umucamanza yari asohotse agiye gufata akaruhuko
Bamwe imigongo yabaye ibisebe kubera inkoni
Amaguru ya bamwe yarapfumaguwe
Uyu yitabye urukiko ikirenge cye bigaragara ko cyapfumuwe
Babiri mu bafashwe bararashwe baricwa, polisi ivuga ko bashakaga gutoroka /Ifoto: Kampala Dispatch
Brenda Katumba yifotozanya na Papa we mbere gato y'uko bagabwaho igitero cyamuhitanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .