Banki y’Isi yemereye Afurika miliyari 24 z’amadorali azashorwa mu buvuzi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Kanama 2016 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga (Global Fund) yiyemeje gushora miliyari 24 z’amadorali mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuvuzi muri Afurika.

Ibi byemerejwe mu nama ya Gatandatu Mpuzamahanga ya Tokyo yiga ku iterambere rya Afurika, TICAD VI, iri kubera i Nariobi muri Kenya kuva tariki ya 27 Kanama 2016. Aya mafaranga azatangwa mu myaka itatu n’itanu iri mbere.

Agamije gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere gushyiraho uburyo bufasha mu gusuzuma indwara hakiri kare.

Perezida wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim yavuze ko ibihugu bya Afurika bishobora guhangana n’ibindi byo ku isi mu bijyanye n’ubukungu, igisabwa kugira ngo bigerweho akaba ari ishoramari ryibanda cyane ku baturage.

Yakomeje avuga ko ikigamijwe ari ukwihutisha gahunda y’ubuvuzi ku buryo buri wese agira amahirwe yo kugira ubuzima bwiza butuma atanga umusaruro.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS rivuga ko buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni 100 ku isi bakeneshwa no gutanga amafaranga menshi bivuza.
Ni mu gihe abandi bagera kuri miliyari imwe ku Isi batabasha kubona ubuvuzi nyabwo bakeneye bituma indwara barwaye zihinduka ibyorezo.

Mu 2014, Umuyobozi Mukuru wa OMS, Margaret Chan, yavuze ko ibihugu bya Afurika bitanga agera kuri miliyari 126 z’amadorali mu buvuzi, amafaranga ashobora kwiyongeraho miliyari ziri hagati ya 65 na 115 mu myaka 10 iri imbere.

Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga kandi ko muri iyi nama Kenya yemeye kongera inkunga itanga muri Global Fund ikava kuri miliyoni ebyiri ikagera kuri miliyoni eshanu z’amadorali azashorwa mu bikorwa bigamije gukumira no kuvura indwara z’ibyorezo.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 34 baturutse muri Afurika, leta y’u Buyapani yemeye gutanga miliyari 30 z’Amadorali azashorwa mu bikorwaremezo mu gihe cy’imyaka itatu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza