Banki y’Isi igiye gutera inkunga ya miliyoni 293$ Afurika y’Iburasirazuba mu kwigisha ubumenyingiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2018 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi yemeje inkunga ya miliyoni 293$ yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’ubumenyingiro muri Afurika y’Iburasirazuba.

Igice kimwe cy’iyi nkunga ni inguzanyo, ikindi ni icy’impano, byose biri mu murongo iyi banki ifite mu gufasha ukwishyira hamwe kwa EAC.

Umushinga w’iyi banki ugamije kuzamura ubumenyi muri Afurika y’Iburasuraza, uzita ku bijyanye n’iterambere y’imyigishirize y’ubumenyingiro mu nzego z’ubwikorezi, ingufu, inganda n’urwego rw’Ikoranabuhanga muri Kenya, Ethiopia na Tanzania.

Umuyobozi wa Banki y’Isi ushinzwe Uburezi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Sajitha Bashir, yagize ati “Banki y’Isi ishishkajwe no gutera inkunga iterambera ry’ubumenyi buzatuma ubukungu bw’akarere n’imishinga y’ibikorwaremezo biba inkingi y’iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.”

Ubumenyi buke ni imbogamizi ikomeye ku musaruro w’abari ku isoko ry’umurimo muri Afurika, bigira uruhare mu kudindiza ubukungu.

Ubumenyingiro ni kimwe mu byitezweho kuzamura ubukungu bwa Afurika y'Uburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza