Bane bishwe n’indwara bikekwa ko ari Ebola yubuye umutwe muri Guinea

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gashyantare 2021 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima muri Guinea yatangaje ko abantu bane bishwe n’indwara ifite ibimenyetso nk’ibya Ebola bikaba bikekwa ko yongeye kugaragara muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Raporo iheruka gutangazwa n’Ibilo Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yerekanye ko abantu bane bishwe na Ebola, biba ubwa mbere habonetse abarwayi bayo kuva mu 2016.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bo batangaje ko abishwe n’iyi ndwara ari batatu ndetse ko agace kibasiwe ari Gouécké mu Majyepfo ya Guinea hafi y’imipaka ya Liberia na Côte d’Ivoire.

Abayobozi bavuga ko umuntu umwe ari we washyizwe mu bitaro biri mu Mujyi wa Conakry muri Guinea.

Minisitiri w’Ubuzima muri Guinea, Rémy Lamah, yavuze ko bategereje ibizava mu isuzuma rya kabiri kugira ngo bemeze niba koko arwaye Ebola ndetse yijeje gutangaza Ibiza kurivamo.

Abakozi bo kwa muganga babwiye itangazamakuru ko ibipimo by’ibane byafashwe byashimangiye ko hari abantu babiri basanganywe Ebola.

Amakuru ya Ebola ishobora kuba yongeye kubura muri Guinea ari kuvugwa mu gihe abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baheruka gutangaza ko ubwandu bushya bw’iyi ndwara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko iyi ndwara yagaragaye mu gace ka Katwa mu bilometero bike uvuye mu Burasirazuba bwa Butembo ndetse ubwo bwandu bwatangajwe mu ntangiriro z’icyumweru.

Muri Kamena 2020, abayobozi bari batangaje ko Ebola yarangiye nyuma y’uko yari imaze guhitana ubuzima bw’abasaga 2,300 biganjemo abatuye mu duce twa Katwa na Butembo.

Umuganga anyura hafi y’abaganga bari mu kato mu Kigo cyita ku barwayi ba Ebola mu Mujyi wa Conakry ku wa 21 Kanama 2015. Birakekwa ko iki cyorezo cyongeye kubura muri Guinea nyuma y’uko abantu bishwe n’indwara ifite ibimenyetso bisa n’ibyayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .