Ban Ki-moon ahangayikishijwe n’ibihugu bikomeje kwikura muri ICC

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 Ukwakira 2016 saa 04:54
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,Ban Ki-moon ku wa Gatanu yagaragaje ko ababajwe n’uko hari ibihugu bikomeje kwikura mu masezerano y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), avuga ko ari ugutanga ubutumwa butari bwo ku bijyanye n’ubushake bwabyo mu gutanga ubutabera.

Ibihugu bya Afurika y’Epfo n’u Burundi byamaze kumenyesha Loni umugambi wabyo wo gusesa amasezerano ya Roma ashyiraho uru rukiko.

Ni mu gihe Gambia na yo muri iki cyumweru dusoza yatangaje ko iteganya kwikura muri uru rukiko.

Ban Ki-moon yavuze ko atatesha agaciro impungenge zigaragazwa na biriya bihugu zirimo kuba ICC isa n’ibogama iyo bigeze kuri Afurika ariko na none agaragaza ko kwivana muri uru rukiko atari wo muti nyawo.

Nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru yabyanditse, kuri Ban Ki-moon akamaro k’uru rukiko ni ingenzi cyane mu bijyanye no kurwanya ubugizi bwa nabi n’intambara kandi ko bidakwiye ko bemera kwivana mu butabera butabogama bwagezweho hakoreshejwe imbaraga nyinshi.

ICC yatangijwe mu 2002 ibarizwamo ibihugu 124, ni rwo rukiko rwa mbere rufite ububasha buhoraho bwo gucira imanza abakoze ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza