AU yemeje ko abaturage basanzwe bazatunga pasiporo nyafurika mu 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2018 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) wemeje ko mu 2020 abaturage basanzwe bazatunga pasiporo nyafurika, yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi nk’imwe mu ntego z’imena z’icyerekezo cya Afurika 2063.

Pasiporo nyafurika izoroshya uburyo abanyafurika bambuka imipaka bajya mu bindi bihugu ku mpamvu zinyuranye, ari gushaka ibyashara, kwiga amashuri, gushakisha imirimo no gutembera.

Yatangirijwe mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali mu 2016, aho ku ikubitiro Perezida Idris Deby wa Chad wari uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Perezida Kagame nk’Umukuru w’igihugu cyakiriye iyi nama, bahawe izo pasiporo nyafurika.

Mu minsi mike abandi bakuru b’ibihugu, ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ndetse na ba ambasaderi b’ibihugu muri AU, bahawe izo pasiporo ndetse byemezwa ko guhera muri uyu mwaka wa 2018 abaturage basanzwe ba Afurika bazatangira kuzihabwa.

Gusa Komiseri wa AU ushinzwe ibikorwa remezo, ingufu, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo, Dr Amani Abou-Zeid, yatangaje ko abaturage batarazihabwa kubera impamvu z’ibikoresho [Logistic].

Yongeyeho ko ubu AU irimo kuganira n’ibihugu no kunoza ibijyanye n’amategeko n’ibindi bikenewe kugira ngo Abanyafurika babashe kujya mu bihugu byose byo ku Isi bakoresheje pasiporo nyafurika bitarenze mu 2020.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza