00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yashimiye u Rwanda rwohereje ingabo zo kurwanya iterabwoba muri Mozambique

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yashimiye u Rwanda ku bwo kohereza ingabo n’abapolisi muri Mozambique kubungabunga amahoro mu ntara ya Cabo Delgado imaze igihe kinini yibasiwe ibitero by’iterabwoba.

Mu butumwa Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko u Rwanda rwerekanye ubutwari n’ubumwe mu gufasha ikindi gihugu cya Afurika.

Yagize ati “Ndashimira Repubulika y’u Rwanda ku bwo kohereza Ingabo z’u Rwanda igihumbi ndetse n’abapolisi muri Cabo Delgado ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique. Ni igikorwa cyerekana ubumwe bwa Afurika mu gufasha igihugu cyo muri Afurika kurwanya iterabwoba n’umutekano muke.”

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ku itariki 9 Nyakanga 2021, rivuga ko ingabo z’u Rwanda zigiye muri ubu butumwa zizakorana n’iza Mozambique ndetse n’iz’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC.

Uretse Moussa Faki, Ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF) muri eSwatini naryo ryashimiye u Rwanda ndetse rinasaba guverinoma y’iki gihugu kwigira ku Rwanda nayo ikajya gufasha Mozambique guhasha imitwe y’iterabwoba, aho gushora ingabo mu bikorwa byo guhangana n’abigaragambya.

Mu butumwa iri shyaka ryanyujije ku rukuta rwa Twitter ryagize riti “EFF irashimira cyane u Rwanda ku bwo kohereza ingabo muri Mozambique, igihugu cyacu cy’igituranyi kiri guhura n’ibibazo by’umutekano bituma abenshi babura ubuzima.”

“U Rwanda rwabereye urugero rwiza ibindi bihugu, turahamagarira ibihugu by’ibituranyi kwigira kuri iki gihugu cy’intangarugero harimo na Swaziland. Umwami Mswati agomba gukura ingabo zose mu mihanda akazohereza mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique aho zikenewe cyane, kuko Swaziland nta bibazo by’umutekano ifite.”

Abanyafurika benshi ku mbuga nkoranyambaga bashimiye u Rwanda ku bwo kuba urugero rwiza muri Afurika batanga ingero zitandukanye z’aho ingabo z’abanyarwanda bagiye kubungabunga umutekano kandi zikabasha kwesa imihigo harimo muri Centrafrique, Sudani y’Epfo n’ahandi.

U Rwanda rugiye gufasha Mozambique mu gihe ingabo z’icyo gihugu arizo zikomeje imirwano n’inyeshyamba mu ntara ya Cabo Delgado.

Inyeshyamba zimaze guhitana abaturage basaga 3000 guhera mu 2017 mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

Ingabo z'u Rwanda ubwo zafataga indege izerekeza muri Mozambique kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .