AU yasabye ko ingendo ziva n’izijya muri RDC zidahagarikwa kubera Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), wavuze ko ntawe ukwiye gushyiraho amabwiriza yo guhagarika ingendo zijya cyangwa ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nubwo hari ibyago by’uko icyorezo cya Ebola kiri muri iki gihugu cyakwirakwira n’ahandi.

Byasabwe n’Umuyobozi w’Ikigo cya Afurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara, Dr John Nkengasong mu kiganiro n’abanyamakuru i Addis-Abeba kuwa Gatanu, avuga ko izi ngamba zo guhagarika ingendo zifashwe nta musaruro zatanga.

Avuga ko kubuza abaturage kugenderana ntacyo byageraho ahubwo byakongera urujya n’uruza rw’abaturage rutemewe n’amategeko bikagabanya uburyo bw’ubugenzuzi bityo bikongera ibyago byo gukwirakwiza Ebola.

Iki gitekerezo cya AU igisangiye na sosiyete sivile ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, bafite ubwoba ko hashobora kuba ikibazo mu bukungu gitewe n’ihungabana ry’ubucuruzi mu Burasirazuba bw’igihugu ku mipaka ya Uganda, u Rwanda n’u Burundi.

Muri Uganda, Minisiteri y’Ubuzima iracyafite icyizere ko nta Ebola ihari. Abantu 42 bari bahuye n’umucuruzi w’amafi wo muri RDC, baramenyekanye ariko ntawagaragaje ibimenyetso bya Ebola. Uwo mucuruzi yajyanywe i Kasese, akaba yari yabanje kuruka inshuro nyinshi mu isoko mbere yo gusubira iwabo aho yiciwe na Ebola kuwa 15 Nyakanga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, riherutse naryo kugaragaza ko hakwiye ingamba zikomeye zikumira ko Ebola yambuka umupaka ikinjira mu Rwanda, zitarimo gufunga umupaka kuko byazana izindi ngaruka zihariye.

Kuwa Gatatu i Geneve mu Busuwisi habereye inama yahuje akanama kashyiriweho gukurikirana Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kaganiraga ku mabwiriza mpuzamahanga mu kurwanya iyi ndwara.

Nk’uko inyandiko mvugo y’iyo nama ibigaragaza, “abantu 15 000 bambuka umupaka bava i Goma binjira mu Rwanda buri munsi, cyane ko Goma ari ahantu hagirana ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’u Rwanda. Gufunga uyu mupaka byagira ingaruka zikomeye ku baturage ba Goma bigatuma bashakira igisubizo mu bundi buryo.”

Aba bayobozi basabye ko hakomeza uburyo bwo kwigisha abaturage ibijyanye n’iki cyorezo no kugira uruhare mu myitwarire mbonezabuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza