00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yanyomoje amakuru yo kwimurira icyicaro cyayo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2021 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), bwanyomoje amakuru yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru avuga ko icyicaro cy’uyu muryago gisanzwe kiri mu i Addis Ababa muri Ethiopie, kigiye kwimurwa ndetse u Rwanda rukaba rwaratanze kandidatire mu bihugu bishobora kucyakira.

Ethiopie iri mu bihe bidasanzwe kubera intambara umutwe w’inyeshyamba wa TPLF uhanganyemo n’ingabo z’igihugu ndetse ko hari impungenge ko ushobora gufata Umurwa Mukuru, Addis Ababa.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yahamagariye abaturage gutanga umusanzu wabo bagashyigikira igisirikare mu rugamba rwo kurwanya TPLF.

Ubu butumwa yongeye kubushimangira kuri iki cyumweru avuga ko Abanya-Ethiopie nibashyira hamwe bazatsinda icyo ari cyo cyose bubakiye ku byo abasekuruza babo bakoze bitangira iki gihugu.

Kuri iki cyumweru kandi abaturage bari uruvunganzoka mu mijyi itandukanye myigaragambyo bita iy’amahoro yo kwamagana itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi ku makuru abogamye ritangaza kuri Ethiopie. Banagaragaje ko bakeneye kubana mu mahoro ndetse ko bashyigikiye Abiy Ahmed bakaba biteguye guhangana na TPLF.

Nyamara ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru yavugaga ko icyicaro cya Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe kigiye kwimurwa ku mpamvu z’umutekano muke muri iki gihugu.

Ikinyamakuru La Libre cyanditse ko ibihe bidasanzwe bihangayikishije Isi yose by’umwihariko dipolomasi ya Afurika byatumye, Ethiopie iteganya kwimura icyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi nkuru yavugaga ko mu buryo budasubirwaho niba ibibazo by’umutekano muke bikomeje, icyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe kitazabura kugira ikibazo bityo ko abadipolomate b’u Rwanda batanze kandidatire nk’igihugu gifite umutekano gishobora kwimukiramo icyicaro cy’uyu muryango ibikorwa byawo bikabasha gukomeza.

Aya makuru Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yayanyomoje nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Ebba Kalondo.

Ati “Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe yamenye amakuru yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yitirirwa ko ari ubutumwa bwa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe bugena kwimura icyicaro cya Komisiyo n’abakozi bayo mu buryo bw’agateganyo. Aya makuru ni ikinyoma ndetse nta shingiro afite.”

Icyicaro cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Ethiopie ntikizimuka nk'uko byavugwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .