AU yakusanyije Miliyoni zirenga 55$ zo kurwanya Ebola muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukuboza 2019 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Igikorwa cyateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kuri uyu wa Mbere cyasize uyu mugabane ubonye Miliyoni zirenga 55 z’amadolari zo gukomeza kurwanya icyorezo cya Ebola

Cyabereye ku cyicaro cya AU i Addis Ababa, cyateguwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, agamije guhuza abikorera n’abafatanyabikorwa kugira ngo bishakemo ubushobozi bwo kurwanya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kurinda ko yakwirakwira.

Muri Kanama umwaka ushize nibwo icyorezo cya Ebola cyavuzwe muri RDC, ariko imbaraga zo kukirwanya zakunze gukomwa mu nkokora n’ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Komiseri muri AU ushinzwe imibereho myiza, Amira Elfadil, yavuze ko gukusanya inkunga yo kurwanya Ebol, byagenze neza kandi hagaragaye ubufatanye bukomeye mu bacyitabiriye, aho biyemeje gutanga amafaranga azafasha RDC mu kwitegura guhangana na yo kuvura abacyanduye.

Icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu barenga 2,100 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. AU igaragaza ko kugeza muri Nyakanga, abagera ku 3,191 bagaragaweho Ebola, hakaba harimo 991 bayikize.

Abarenga 2000 bamaze kwicwa na Ebola muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza