AU na OMS basabye ibihugu kudahagarika ingendo n’ubucuruzi mu bihugu birimo Ebola

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango W’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), bihanangirije ibihugu kudafunga imipaka yabyo cyangwa gushyiraho inzitizi ku bijyanye n’ingendo n’ubucuruzi ku bihugu byugarijwe na Ebola.

Ishami ry’Umuryango wa Afurika Yuze Ubumwe ribungabunga rikanarinda indwara (Africa CDC) n’ibiro bya OMS muri Afurika byasohoye iri tangazo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019, risaba ibihugu by’inyamuryango bya AU kudashyiraho imipaka ku bijyanye n’ingendo n’ubucuruzi ku bihigu byibasiwe n’icyorezo cya Ebola.

Itangazo ryagiraga riti “nta gihugu kigomba gufunga imipaka yacyo cyangwa ngo gishyireho inzitizi z’ingendo n’ubucuruzi ku bihugu byagaragayemo Ebola harimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) muri iyi minsi.”

Mu bantu 2,532 baketsweho Ebola muri Congo, 2,438 basanze bayirwaye n’aho abasaga 1700 imaze kubahitana.

AU na OMS bakomeza bavuga ko nta mpamvu y’uko umuntu yabazwa icyerekana ko yakingiwe mu gihe agerageza kwambuka umupaka cyangwa asaba visa, cyane ko nta rukingo kugeza ubu rwa Ebola ruhari.

Basabye ahubwo ko hakomeza gukurikizwa amabwiriza yashyizweho ajyanye n’ubwirinzi ku bigo bitwara abagenzi ndetse no ku bibuga by’indege.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza