António Guterres yagiriye uruzinduko muri RDC rwaranzwe n’indamukanyo yihariye (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Kanama 2019 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ari mu ruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho yagiye gukurikirana ibikorwa bitandukanye uyu muryango ugiramo uruhare, birimo kugarura amahoro no guhangana n’indwara ya Ebola.

Guterres yageze muri RDC kuri uyu wa Gatandatu, yakirwa n’abayobozi batandukanye mu buryo baramukanyaga badakorana mu ntoki, ahubwo bahuzaga inkokora ku buryo imibiri itakoranagaho bitewe n’imyambaro yabo.

Ni imwe mu ngamba yemeranyijweho muri RDC mu kurushaho gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira icyo gihugu, gikwirakwira binyuze mu matembabuzi ahererekanywa iyo umuntu akoze kuri mugenzi we wanduye cyangwa ku gikoresho cye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mbere yo kwerekeza muri RDC, Guterres yagize ati “Ebola imaze guhitana abana 2000 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ejo nzajya mu duce twagizweho ingaruka mu gihugu mu kwifatanya n’abahuye n’icyo cyorezo, imiryango yabo, Abanye-Congo n’abakomeje kurwana no kurandura iki cyorezo.”

Amafoto yo kwakira uyu muyobozi ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma agaragaza abayobozi benshi bakikije inzira Guterres yanyuragamo, buri wese aho kumuhereza ikiganza akamuha inkokora.

Muri iki gihugu kandi Guterres yashimye Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro, bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo barengere abasivili.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu muri RDC, Guterres azaba afite ibintu bitatu kuri gahunda birimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye zigamije kurwanya Ebola.

Harimo kandi gukurikirana ibikorwa by’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri RDC (MONUSCO) no kugaragariza ubuyobozi bwa RDC ubufatanye mu kugarura amahoro n’ituze mu gihugu.

Guterres yaramutsaga abantu akoresheje inkokora
Ubwo Guterres yakirwaga ku kibuga cy'indege i Goma kuri uyu wa Gatandatu
Guterres yakiriwe mu cyubahiro n'ingabo za MONUSCO
Guterres yagize umwanya wo kuganira n'itangazamakuru mbere yo kuva i Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza