Angola yirukanye impunzi z’Abanye-Congo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku Mpunzi (HCR) ryatangaje ko Abanye-Congo bari hagati ya 52 000 na 78 000 birukanwe muri Angola mu minsi icumi.

Mu kwirukana izi mpunzi hanifashishijwe imbaraga za gisirikare.

Imihanda yo mu gace ka Kamako hafi y’umupaka wa Angola hari urujya n’uruza rw’abantu.

Muri bo harimo Généreuse Ngonza Marie n’umugabo we n’umwana we bamaze iminsi ibiri bahageze. Bavuye ahitwa Lucapa mu bilometero 150 kimwe n’abandi birukanwe.

RFI yanditse ko aba mbere batashye n’amaguru, ababakurikiye burizwa muri bisi n’amakamyo atwara ibicuruzwa.

Généreuse yakiriwe na musaza we ariko aracyagowe n’ubuzima. Ati ‘‘Nta mafaranga. Ntacyo dufite. Sinzi icyo nari gukora iyo ntagira umuryango. Abadafite ababo babayeho mu buryo bugoye. Ntibafite aho bahengeka umusaya.’’

Abirukanwe ntibasigiwe ikintu na gito, imitungo yabo yafatiriwe n’abayobozi muri Angola.

Emmanuel Buabua umaze imyaka itatu akora muri Angola afite ikibazo cy’uko azabonana n’abana be batandatu n’umugore we bari i Kinshasa.

Ati “Mfite umuryango mugari. Sinzi icyo gukora. Nta kazi mfite.’’

Imiryango itari iya Leta yahamagariye abayobozi kugira icyo babikoraho, abirukanwe bagasubizwa mu miryango yabo kuko aho bari nta bikorwa remezo bihagije n’isuku ni nke.

Umukozi mu Muryango wa War Child, Bellarmin Mbango, yavuze ko “Tugiye gusaba ikibazo gihabwa umwihariko kuko abari kuza ari benshi. Ntibigomba kuba ikibazo kidukomereye twagorwa no gushakira umuti.’’

Imibare yo muri Werurwe 2018 igaragaza ko Ikigo cya Lóvua gicumbikamo Impunzi cyagenzuye abagera ku 35,000 barimo abagore 77% bakuwe mu byabo muri RDC berekeza muri Angola.

Ku mupaka wa Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza