00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angola: Perezida Lourenço wakoresheje arenga miliyari 4 Frw mu cyumweru yamaze muri Amerika, amerewe nabi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Sivile n’abagize amashyaka atandukanye muri Angola bakomeje gushinja Perezida João Lourenço gukoresha nabi umutungo w’igihugu biturutse kuri 4 119 036.75$ (arenga miliyari 4Frw) yakoresheje ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabiriye Inteko Rusange ya Loni.

Amakuru dukesha The Citizen agaragaza ko ku wa 8 Nzeri 2021, Perezida João Lourenço yasinye iteka rigena ingengo y’imari y’arenga miliyari 4 Frw azifashisha mu cyumweru azamara muri Amerika yitabiriye Inteko ya Loni.

Nyuma y’uko iby’iyi ngengo y’imari bigiye hanze sosiyete sivile yo muri iki gihugu n’abanyepolitiki batandukanye batangiye kunenga ibyakozwe na Perezida João Lourenço bavuga ko ari ugukoresha umutungo w’igihugu nabi.

Mihaela Webba, umudepite wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Unita yavuze ko atumva uburyo Perezida agenerwa ingengo y’imari ingana gutya mu ruzinduko rutageze no ku cyumweru. Ati “Ibi ntibibaho, ni ugusesagura amafaranga yacu.”

Perezida João Lourenço yatorewe kuyobora Angola muri Nzeri 2017 asimbura José Eduardo dos Santos wari umaze imyaka 38 ayobora iki gihugu.

Perezida Lourenço wakoresheje arenga miliyari 4 Frw mu cyumweru yamaze muri Amerika amerewe nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .