Angelina Jolie yari agiye kwifashishwa mu mugambi wo guta muri yombi Joseph Kony

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Ukwakira 2017 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime Angelina Jolie yari agiye kwifashishwa mu mugambi wo guta muri yombi umuyobzi w’inyeshyamba zirwanya Leta ya Uganda (Lord Resistance Army, LRA).

Nkuko biri muri raporo y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Sunday Times, Angelina yasabwe na Luis Moreno Ocampo wahoze ari umushinjacyaha w’uru rukiko kumufasha guta muri yombi Kony.

Bivugwa ko Ocampo yatangiye kubisaba Angelina mu mwaka wa 2012 ndetse uwo mugore akemera ko n’umugabo we Brad Pitt azamufasha muri uwo mugambi, bagafatira Kony muri Repubulika ya Centrafrique aho yari yihishe muri iyo minsi.

Ngo Moreno yari guhuza Angelina Jolie n’ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri hafi y’aho Kony yari yihishe bagafatanya kumuta muri yombi. Angelina yari gutumira Kony ngo basangire, akaba ariho bamufatira.

Angelina Jolie wari uri muri uyu mugambi neza, yagiye ahererekanya ubutumwa ba Moreno bifashishije Email. Hari aho uyu wahoze ari umushinjacyaha yamusabye ko yazajyana n’umugabo we Brad Pitt muri iki gikorwa undi nawe arabimwemerera.

Angelina yanditse agira ati “Brad arabishyigikiye, reka tuganire ku bizakenerwa.”

Icyakora, email zindi Ocampo yohereje ntabwo Angelina yazisubije ndetse n’umugambi ntiwashyizwe mu bikorwa nkuko wari watangiye.

Mu mwaka wa 2012 ku munsi mpuzamahanga w’abagore, Angelina yatangaje ko nta muntu n’umwe utifuza ko Joseph Kony afatwa.

Uyu mugore usanzwe ari Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye yagize ati“Nagiye muri Uganda na Congo ndetse no ku Rukiko Mpanabyaha mpuzamahanga [...] ni umuntu twese twifuza kubona mu buroko.”

Kony yashyizwe ku rutonde rw’abantu bashakishwa cyane na ICC kuva mu mwaka wa 2005 ku byaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu birimo kwinjiza abana mu gisirikare, gufata ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi. LRA iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Angelina Jolie yari yemeye kwifashishwa ngo ate muri yombi Kony
Kony ahigwa n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza