Amerika yavuniye ibiti mu matwi ku birego by’iyicarubozo muri Uganda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Depite Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, avuze ko yakorewe iyicarubozo n’ingabo za Uganda, Leta zunze Ubumwe za Amerika, zishobora kugenzura niba hari ibikorwa byibasira uburenganzira bwa muntu bikorerwa muri iki gihugu.

Robert Amsterdam, Umunyamategeko wa Bobi Wine, yatangaje ko intwaro Amerika iha Uganda ari zo ikoresha mu ntambara yo gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yagize ati “Ibikoresho bya gisirikare duha Uganda bikoreshwa mu ntambara y’iterabwona n’abanyagihugu.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Washington, kuwa Kane w’icyumweru gishize Kyagulanyi yagize ati “Ni umuco ku bayobozi ba Uganda gukorera iyicarubozo abaturage bakaza bavuga ibinyoma.”

Tariki ya 1 Nzeri 2018 ubwo Kyagulanyi yageraga muri Amerika kwivuza, Amsterdam yasabye Amerika guhita ihagarika inkunga za gisirikare zigera muri miliyoni 500$ iha Leta ya Uganda.

Itsinda rishinzwe ubugenzuzi rya Washington ryavuze ko inkunga Amerika yahaye polisi n’igisirikare bya Uganda muri uyu mwaka ari miliyoni 80$.

Nubwo abayobozi ba Amerika baterura ku kiri gukorwa, bavuga ko bagenzurira hafi ibikorwa by’ingabo z’ibihugu batera inkunga bityo “nta rengayobora riri kuri Uganda.”

Amategeko ya Amerika asaba igenzura rihoraho harebwa niba nta byaha byibasira inyoko muntu bikorwa, byagaragara inkunga zigahagarikwa.

Robert Amsterdam yanagaragaje itegeko rya Magnitsky ryakwemerera Amerika guperereza kuri Uganda, kuyifatira ibihano by’ubukungu, no kwima Viza uwagaragayeyo guhohotera uburenganzira bwa muntu wese.

Amerika yirinze kugira icyo ivuga ku kwifashisha iri tegeko, umuyobozi wavuganye na Nation Media agira ati “Amerika iracyari gushishoza, turi kureba niba hari ingaruka zatewe n’iyi myitwarire igikomje.”

Iri tegeko ryitiriwe Umurusiya Sergei Magnitsky, wakorewe iyicarubozo muri gereza kugeza apfiriye aho yari afungiye i Moscow muri 2009.

Aba bayobozi ba Amerika bashimangiye ko Bobi Wine yakiriwe bakagirana ibiganiro kuwa Kane w’Icyumweru dusoje. Yari aherutse no guhurira n’abadipolomate ba Amerika i Washington.

Bobi Wine uvuga ko yakorewe iyicarubozo n'ingabo za Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza